Miss Igisabo arabasha kwegukana ikamba rya Miss Earth? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Igisabo arabasha kwegukana ikamba rya Miss Earth?

Miss Igisabo arabasha kwegukana ikamba rya Miss Earth?

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2017, nibwo hatorwa Nyampinga w’Ibidukikije ku Isi, mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth, ni mu birori biteganyijwe kubera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Phillipine.

Kuwa 7 Ukwakira 2017, nibwo Uwase Hirwa Honorine wabaye Nyampinga ukunzwe mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 (Miss Popurality) , yerekeje muri Phillipine aho yari yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Ibidukikije (Miss Earth).

Uwase Hirwa Honorine yahahuriye n’abandi bakobwa 86 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane igize Isi. Insanganyamatsiko y’iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 17 igira iti “Intwari zirwanya imihindagurikire y’ikirere.”

Kuva iri rushanwa ryatangira, aba bakobwa bagiye barushanwa mu byiciro bitandikanye birimo kwerekana impano, gusubiza ibibazo, kwiyerekana mu makanzu maremare, kwiyerekana mu myambaro yo kogona izwi nka bikini, kwifotoza, kwiyerekana mu myambaro gakondo n’ibindi.

Ku isaha y’isaa mbili z’ijoro mu gihugu cya Phillipine, nibwo hari bumenyekane umukobwa uza gusimbura Katherine Espin ku mwanya wa Miss Earth.

Ibi birori birabera mu nyubako ibereramo ibirori yitwa Mall of Asia Arena ikaba ibasha kwakira abantu ibihumbi 20. Ibi birori biraza guca imbonankubone ku bitangazamakuru mpuzamahanga bigera kuri 7. Haraba kandi hari abahanzi nka Shontelle wamenyekanye mu ndirimbo yise Impossible, na Iskandar Widjaja.

Uwase Hirwa Honorine arambikwa ikamba?

Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo niwe uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa. Mu byiciro  bitandukanye uyu mukobwa yagiye arushanwamo ntabwo yahiriwe.

Nko mu cyiciro cyo kwiyerekana mu mwenda wawa bikini, Uwase Honorine yanze kuyambara mu rwego rwo guhesha agaciro umuco nyarwanda, biranumvikana ko yahatereye amanota.  Mu bindi byiciro bitandukanye, Uwase Hirwa Honorine naho ntiyakunze guhirwa dore ko yazaga mu myanya y’inyuma.

Icyakoze mu cyiciro cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa witabiriye iri rushanwa,  Uwase Hirwa Honorine yashyizwe mu bakobwa 15 batanze ibisubizo byiza.

N’Ubwo Miss Earth azakumenyekana uyu munsi, Uwase Hirwa Honorine wahagarariye u Rwanda, afite amahirwe make cyane dore ko atitwaye neza mu byiciro bitandukanye yagiye ahatanamo.

Miss Igisabo yatambutse mu ikanzu abandi bambaye bikini

Miss Igisabo imbere y'akanama nkempurampaka

Yitwaye neza mu gusubiza

04/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content