Pfla ugiye gusohoka muri gereza, yikomye ababeshya ko bamusuye bagamije inyungu zabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Pfla ugiye gusohoka muri gereza, yikomye ababeshya ko bamusuye bagamije inyungu zabo

Pfla ugiye gusohoka muri gereza, yikomye ababeshya ko bamusuye bagamije inyungu zabo

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop Hakiziman Murerwa Amani uzwi nka Pfla, aravuga ko yamaze kureka gukoresha ibiyobyabwenge, gusa akikoma bamwe mu bahanzi bavuga ko bamusura nyamara babeshya.

Pfla ni umwe mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip Hop bakundwa na benshi, kandi ubuhanga bwe bukaba budashidikanywaho.

Uyu musore yagiye avugwaho gukoresha ibyobyabwenge cyane, arabifungirwa, yasohoka akavuga ko yamaze kwisubiraho nyamara akongera, dore ko nubu amaze umwaka afunze, akaba yitegura gutaha muri uku kwezi k'Ugushyingo 2017.

Ubwo twamusuraga aho afungiye ,yatangarije Eachamps ko yisubiyeho bigaragara kuko amaze kwigira byinshi mu gihome akaba yafashe umwanzuro wo kureka inshuti mbi ngo kuko arizo zamugusha mu gukoresha ibiyobyabwenge bigatuma adatera imbere. Akaba yariyemeje gukora umuziki bya kinyamwuga.

Pfla yongeyeho ko ababazwa na bamwe mu bahanzi bagenzi be, bagenda mu bitangazamakuru, bakavuga ko bamusuye, nyamara bataramugeraho, ahubwo babikora bagamije inyungu zabo bwite.

Yagize ati  ''Hari amakuru angeraho numva abahungu bashaka kurya hit bakajya kubeshya ko twavuganye kandi ntanumwe uransura hano ,ibyo byose byampaye isomo kuko nasanze bashaka kubakira izina ryabo ku ryanjye bansebya."

 Incamake y'amateka ya Pfla

Yitwa Murerwa Amani Hakizimana azwi cyane nka P'Fla. Yavutse mu 1983 mu mujyi wa Kigali, amashuri abanza yayize ahantu hatandukanye kuko iwabo bakundaga kwimuka kubera akazi ababyeyi be bakoraga. Amashuri abanza yayitangiriye muri Ecole Francaise i Butare, banyuzamo bajya i Cyangugu, ariko bagaruka i Butare. Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 Pfla yakomereje amashuri abanza muri Libya aho umubyeyi we André Bumaya yari yagizwe ambasaderi w’u Rwanda, aha niho yayarangirije anatangira ayisumbuye.

Mu 1998 P Fla yagarutse mu Rwanda akomereza amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare. Nyuma yaje kwerekeza muri Norvege, aho niho yarangirije amashuri yisumbuye mu ishami ry’amategeko, nyuma akaba atarakomeje kubera gahunda z’ubuzima nk’uko abivuga. Indirimbo ya mbere yayikoze avuye hanze arangije muri Norvege agarutse mu Rwanda mu  2008, avuga ko yagiye muri studio atagamije kuba umuhanzi wabigize umwuga ahubwo agamije kuruhura imitima y'abababaye. Muri iki gihugu cya Norvege Pfla yabayemo akaba yaragiye yemeza kenshi ko yagihuriyemo n’isanganya cyane ko yagiye ahafungirwa kenshi azira ibiyobyabwenge.

P Fla akaba ari umwe mu bahanzi bakundwa cyane n’urubyiruko ku bw’injyana ya Hip Hop azwiho gukora adahatiriza, uyu muhanzi akaba ari umwe mu bafite abafana benshi n'ubwo indirimbo ze zidakunze gukinwa ku maradiyo bitewe n’amagambo akarishye akoresha, abenshi ugasanga indirimbo ze baba bazitunze ku matelefone, mu ngo, n’ahandi.

 

06/Nov/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Emmanwel
Turagutegereje muze Nta Sheni idacika
Ngabo
Wlcme p ngwino uhugure Aba bana
HABANABASHAKA Fidele
Erega P ararengana.drogue na zireke, ahubwo akomeze kubaka imitima y'abanyarwanda mujyana ye idashyikirwa ya Hip Hop.
Felix The Great
wlcm Mana y'i Rwanda!!rnNtakuvuka ntagupfa..
Raceless
KBS in umsza
YoungCapital
Ca i Chain ubazanire imizigo ikaze bro! abo ba***ra uzabanze ubakatire!!! It's PFLACALYPSE NOW!!!!
Sponsored Content