Ababyinnyi ba Soldiers of Christ bateguye umunsi uzakumbuza abantu iby’ijuru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ababyinnyi ba Soldiers of Christ bateguye umunsi uzakumbuza abantu iby’ijuru

Ababyinnyi ba Soldiers  of Christ bateguye umunsi uzakumbuza abantu iby’ijuru

Itsinda ry’urubyiruko rubyina indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryateguye umunsi uzakumbuza abantu ibihe byiza by’ijuru. 

Ni mu ruhererakane rw’ibitaramo iri abagize iri tsinda bamaze iminsi bakora bazenguruka ibigo by’amashuri yo muri Kigali, babwiriza ubutumwa bwiza babinyujije mu ijambo ry’Imana no mu kubyina nk’umurimo wabahagurukije bakiyemeza gukorera Imana batareba ku ruhande.

Iki gikorwa kizashyira umupfundikizo kuri ibi bitaramo, kizaba kuwa 10 Ukuboza 2017, ahitwa mu Kanogo ku itorero rya Vivante Kimihurura. Kwinjira bikazaba ari Ubuntu.

Iri tsinda rikoresha ingingo z’umubiri mu gukorera Imana, rizafatanya n’abandi bahanzi bakomeye mu kuramya no guhimbaza Imana bazaba barangajwe imbere na Serge Iyamuremye usanzwe umenyerewe mu bakunda indirimbo zibumbatiye ubutumwa bwo kuramya no gusingiza Imana, itsinda ry’abaramyi rya  New Melody, umuhanzi Papy Claver n’umuvugabutumwa Nsenga Emmanuel uzabwiriza ubutumwa bwiza.

Iki giterane gifite insangamatsiko “Kuva mu nzozi tujya mu cyerekezo”. Teddy Patrick ushinzwe itumanaho muri iri tsinda yasobanuye ko bahisemo iyi nteruro kubera ko bashaka gushishikariza abantu gukabya inzozi.

Yagize ati "Buriya buri wese agira inzozi, twe rero icyo dushaka ni ugushishikariza abantu kubagarira inzozi zabo ndetse n’ibindi Imana yabavuzeho bagakomeza gukomera ku isezerano. Tugendeye ku ijambo rya Pawulo wavuze ko buri muntu agomba gusiganwa kugira ngo asingire icyo Kiristo yamufatiye.”

Teddy yabajijwe impamvu nta matsinda yandi abyina bazifashisha  muri iki gikorwa avuga ko bazafatanya gusa bakabafasha mu buryo bwo kwakira abantu.

Yagize ati "Amatsinda abyina arahari ariko azadufasha ibindi bikorwa birimo kuramya no guhimbaza, ndetse no kwakira abantu bakabayobora. Twarafatanije mu bindi twagiye dukora byo kuzenguruka amashuri kandi dukomeza kubana nabo mu buryo bwose rero nta kibazo kindi n’uko twabiteguye muri ubwo buryo gusa.”

Yavuze ko ubushobozi bwo gukora ibitaramo nk’ibi aribo babwishatsemo ndetse anavuga ko bazakomeza kubikora kuko ariwo muhamagaro ubarimo kandi Imana ikaba yarabashyize ku mutima umuhate. The Soldiers of Christ Ministry, ni itsinda rigizwe n’abantu 24 ryatangiye umurimo w’Imana kuva muri 2007.

     The Soldiers of Christ Ministry 

06/Nov/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
florence MASENGESHO
woooow, Imana yo kwizerwa ibane nabo n'ukuri, mubalikiwe basirikare
Sponsored Content