Diamond mu rukundo n'undi munyamideli wo muri Tanzaniya (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Diamond mu rukundo n'undi munyamideli wo muri Tanzaniya (Amafoto)

Diamond mu rukundo n'undi munyamideli wo muri Tanzaniya (Amafoto)

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz  uravugwaho kuba mu rukundo n’umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzaniya witwa Tunda.

Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bavugwa cyane muri Afurika, bidaturutse ahanini ku bikorwa aba yakoze, ahubwo biturutse ku bagore batandukanye bagenda bavuga ko yabateye inda.

Kuri ubu ari kuvugwaho kuba ari mu rukundo n’umunyamideli wo muri Tanzaniya uzwi ku izina rya Tunda The Bossbabe.

Ibi birashingirwa ku kuba uyu mukobwa yiharaje gushyira amafoto ya Diamond ku rubuga rwe rwa Instagram, hakaba hari amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba anatwite inda yatewe na Diamond.

Nta gihe kinini gishize Diamond yemeye ko yabyaranye n’undi mukobwa wo muri Tanzaniya witwa Hamisa Mabeto, bikanateza umwuka mubi hagati ye n’umugore we Zari.

Tags

07/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
omary
cyakoze arabikora kbx
sinzi
Diamond noneho yaba abaye kajipo kbs
kabushungwe
uno mwana arashamaje kbsa
Sponsored Content