Dominic ntiyemeranya na wa mukozi w’Imana watangaje ko gusomana muri filime nta cyaha kirimo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Dominic ntiyemeranya na wa mukozi w’Imana watangaje ko gusomana muri filime nta cyaha kirimo

Dominic ntiyemeranya na wa mukozi w’Imana  watangaje ko gusomana muri filime nta cyaha kirimo

Apotre Mutabazi Kabarira Maurice aherutse gutangaza ko kwambara bikini, gusoman[aha yavugaga ku bakina filime], atabibona nk’icyaha kuko babikora ari akazi batagambiriye gucumura.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Eachamps, yatangaje ko abantu benshi bajya bacira imanza abahanzikazi bambaye utwenda two kogona[bikini] mu gihe bafata amashusho y’indirimbo, nyamara kuri we akavuga ko atari icyaha na gato, kuko iyi ari myenda isanzwe kandi kuyambara uri ku bwogero bikaba ntakibazo. Akemeza ko abanyamadini baheza abahanzi bambara iyo myenda ari ukubakorera itotezwa.

Apotre Mutabazi kandi yavuze no  ku bakinnyi ba filime bashobora gukina bakundana bakagera aho basomana, yashimangiye ko ibyo nta cyaha kibirimo kuko baba babikoze batagamije gukora icyaha. 

Iyi ntumwa y’Imana ntago yemeranya na Diminic Ashimwe usanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zo gusingiza Imana, ukorera umurimo mu itorero rya ADEPR.

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Sunday Night yavuze ko bidakwiye ku mukirisito uwari wese kuko biba ari icyaha.

Yagize ati "Kwitukuza ku mukiristu cyangwa  guhindura uko Imana yakuremye mu buryo ubwo aribwo bwose ni icyaha, ahanini ntago nemeranya n'umuhanga muri Bibiliya wari wavuze ko umukiristu w'umuhanzikazi atabujijwe kwisiga; kwambara mini cyangwa  indi myenda idasanzwe kuko ataribyo bitanga ubutumwa.”

Dominic Ashimwe aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Warakoze’, iri gukundwa na benshi. Ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana kubyo yakoze mu buzima bwe.

Izaba iri kuri Alubumu ari gutegura izajya hanze mu minsi iri imbere yise ‘The Victory’ izaba iriho indirimbo zirindwi azamurika mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2018.

07/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content