Abahatanira ikamba rya Nyampinga w'Isi bakiriwe i Sanya nk'abamikazi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahatanira ikamba rya Nyampinga w'Isi bakiriwe i Sanya nk'abamikazi (Amafoto)

Abahatanira ikamba rya Nyampinga w'Isi bakiriwe i Sanya nk'abamikazi (Amafoto)

Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi bageze i Sanya ahazabera ibirori byo gutangaza umukobwa uhiga abandi mu buranga no bwenge ku Isi.

Aba ba nyampinga uko ari 120 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi bari bamaze iminsi mu mujyi wa Shenzen mu Bushinwa, aho bakoreye ibikorwa bitandukanye.

Kuri ubu aba bakobwa bamaze kugera mu Mujyi wa Sanya ahateganyijwe kubera ibirori, byo kwambika ikamba Nyampinga w’Isi 2017, uzasimbura umunya-Puerto Rico Stephanie Del valle.

Bakigera muri uyu mujyi wa Sanya, bakoze umutambagiro nk’uko bawukoze bakiri muri Shenzen, mu myireko yiswe Chimelong Parade, aho bari bambaye imyenda gakondo ya buri gihugu.

Kuri ubu baracyakomeje imyitozo, bitegura uko baziyerekana ku munsi mukuru uteganyijwe kuba 18 Ugushyingo 2017, u Rwanda rukaba ruhagarariwe na Nyampinga w'u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa.

Miss Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda

08/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Cassim twagiramungu
nice
Sponsored Content