Abanyarwandakazi b'abanyamideli bitabiriye ibirori bya GT Bank Fashion Weekend i Lagos | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abanyarwandakazi b'abanyamideli bitabiriye ibirori bya GT Bank Fashion Weekend i Lagos

Abanyarwandakazi b'abanyamideli bitabiriye ibirori bya GT Bank Fashion Weekend i Lagos

Abanyamideli b’abanyarwandakazi bitabiriye ibirori bya GT Bank Fashion Weekend, bizabera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, mu mpera z’iki cyumweru.

Kuri uyu wa 11 na 12 Ugushyingo 2017, nibwo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria hazabera igikorwa cya GT Bank Fashion Weekend,  kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri.

Ni igikorwa gihuriza hamwe abanyamideli batandukanye bo muri Afurika, bamurika imideli, bagabwa amagurwa ku mideli, ndetse bamwe bakabasha kugurisha imideli yabo.

Abanyarwandakazi 9 batoranyijwe kumurika imideli muri iki gikorwa bakaba bamaze guhagurika i Kigali berekeza i Lagos muri Nigeria.

Abo banyarwandakazi batoranyijwe kumurika imideri muri GT ni Nimugirumotoni Sandrine, Tumukunde Josephine, Uwineza Rachel,  Mpogazi Vanessa,  Kalisa Winnie,  Ngamije Leathitia,  Mucyo Sandrine,  Munyaneza Djazilla na Akimana Leslie.

Muri iki gikorwa kandi hazaba harimo ibyamamare mu bijyanye n’imideli ku Isi nka  Jay Alexendar umenyerewe nk’umutoza w’abahatanira America’s Next top model, Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru cy’imideli cyitwa Essence Magazine, Vanessa De Luca, Umunyakenya Vanessa Kingori, kabuhariwe mu gusiga ibirungu mu maso abanyamideli Danessa Myricks n’abandi benshi.

09/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
ntagawa joyeux merci
and me also i'm a fashion so i want you join u if it z possible u can answer me on my fb the name iz dat thanks.
Sponsored Content