Senderi wakoze indirimbo nshya, umuziki we uhagaze ku kaguru kamwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Senderi wakoze indirimbo nshya, umuziki we uhagaze ku kaguru kamwe

Senderi wakoze indirimbo nshya, umuziki we uhagaze ku kaguru kamwe

Senderi International uri mu bahanzi bakunda kugira uturingushyo n’udukoryo twinshi , yashyize hanze indirimbo nshya avuga ko gukora amashusho yayo biri kure kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.

Uyu muhanzi wari umaze iminsi acecetse, yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Inshyushyu’ mu kiganiro na Eachamps yatangaje ishishikariza abantu gukunda gahunda za Leta no kwesa imihigo muri byose.

 Yagize ati "Ni indirimbo nshya nakoze yitwa Inshyushyu, ni indirimbo nziza nshaka guha buri Munyarwanda wese ku buryo buri muntu wese yaba mu kagali cyangwa mu karere batangira kuyiha abaturage bose. Igamije gushishikariza abantu kwesa imihigo."

Twamubajije impamvu yahisemo kwita iyi ndirimbo Inshyushyu mu gihe mu magambo aririmba ntaho byumvikana, Senderi avuga ko ari agashya ke yazanye.

Yagize ati "Burya inshyushyu ni mutwe ni ukuvuga inshyushyu ni iriya mihigo, ni agashya nazanye cyane.”

Uyu muhanzi yavuze ko amafaranga yo gukora iyi ndirimbo kuyabona byamuruhije cyane kuko yayabonye kubera akabari yaririmbyemo ndetse akanemeza ko atazi igihe azakorera amashusho kuko amafaranga kuri we asigaye ari imboneka rimwe.

Yagize ati "Amafaranga yo gukoresha iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi nayabonye nakoze igitaramo mu kabari, gusa ntago nzi niba amashusho azajya hanze vuba kuko nta bushobozi bwo kuyikora mfite.”

Senderi ntago yorohewe muri iyi minsi kubera ikibazo cy’ubukene afite ndetse n’imodoka ye iherutse gukora impanuka  irangirika cyane none yabuze ukuntu ayikoresha.

Inshyushyu, indirimbo nshya ya  Senderi International Hit 

09/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Rukundo Lucky Brice
hahahahahahahahahaha senderi nidanje kabisa
Rukundo Lucky Brice
hahahahahahahahahaha senderi nidanje kabisa
Sponsored Content