Charly na Nina bagiye gukorera ibitaramo muri Congo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Charly na Nina bagiye gukorera ibitaramo muri Congo

Charly na Nina bagiye gukorera ibitaramo muri Congo

Itsinda ry’abanyamuziki rya Charly na Nina rigiye gukorera ibitaramo muri Congo mu mujyi wa Bukavu mu mpera z'iki cyumweru.

Ibi bitaramo bizaba kuwa 11 n’uwa 12 Ugushyingo 2017, bazahuriramo n’umuhanzi witwa Papy Kerro uri banyempano bakishakisha mu muziki wo muri Congo.

Ikizabanziriza ibindi kizabera ahitwa La Salle Marie Claire, aho kwinjira bizaba ari amadorali 10. Ikizakurikiraho kizaba kuwa 12 Ugushyingo kibere ahitwa Kadutu.

Aba bahanzikazi si ubwa mbere bataramiye muri iki  gihugu, kuko umwaka ushize bahakoreye igitaramo banahuriyemo na Paul umuvandimwe wa Peter[aba bombi bari bagize itsinda rya P-Square ryasenyutse], bagatera benshi bahatuye gukunda umuziki wo mu Rwanda utaramenyekana cyane muri kiriya gihugu kiri mu bifite abahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika.

Charly na Nina bari kwitegura kumurika album yabo ya mbere bise imbaraga, bizaba kuwa 01 Ukuboza muri Camp Kigali.

Iyi album bise ‘Imbaraga’ bazagaragaza ubushobozi bw’umutegarugori mu buryo bwose ku buryo yakwesa imihigo na buri kintu cyose yiyemeje.

Bazafatanya n’abahanzi bakomeye mu Rwanda no mu karere barimo na Julianna Kanyomozi wakanyujijeho mu myaka yashize akigarurira imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda mu miziki ye yari igezweho icyo gihe.

Charly na Nina bari kwitegura kumurika album yabo ya mbere  

Zahabu, indirimbo Charly na Nina baheruka gukora 

09/Nov/ 2017,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content