Ubuhemu Ama G the Black yakorewe na Nizzo bwatumye amushyira ku gasozi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ubuhemu Ama G the Black yakorewe na Nizzo bwatumye amushyira ku gasozi

Ubuhemu Ama G the Black yakorewe na Nizzo bwatumye amushyira ku gasozi

 

Umuraperi Ama G The Black ubusanzwe witwa Hakizimana Amani yeruye avuga ko Nizzo wo muri Urban Boyz ariwe muhanzi wamwambuye amafaranga yari yaragiriye ibanga ryo kumuvuga mu itangazamakuru ariko nyuma yo kubona ko adafite gahunda yo kumwishyura akaba yahisemo kubikora.

Hashize ibyumweru bibiri Ama G The Black atangaje ko hari umuhanzi wamwambuye amafaranga menshi atavuze umubare , aya mafaranga ngo ayamumazemo igihe kingana n’umwaka n’igice.

Nubwo icyo gihe Ama G yanze gutangaza izina rye agahishura gusa ko ari umwe mu begukanye guma guma byarangiye ahishuye ko ari Nizzo wo muri Urban Boyz ukunda kwiyita ‘Kaboss’.

Icyo gihe Ama G yaburiye Nizzo avuga ko natamwishyura mu maguru mashya azabishyira ku ka rubanda asaba abantu kutazabifata nko kumwubakiraho izina kuko ntako atagize.

Yagize ati ‘’hari umuhanzi undimo amafaranga menshi , hashize umwaka n’amezi atanu , ni muzumva inkuru yange na we ntimuzagirengo ni ukumwubakiraho izina, turi mu ntambara yo gushaka amafaranga none arashaka kundya amafaranga. Natampamagara ngo dukemure kino kibazo muzaba mubyumva , mfite ibimenyetso simusiga’’.

Ama G yongeyeho ko ubu agiye gushaka andi ariko Nizzo igihe azajya aba ari ku rubyiniro abazajya bamureba bajye bamubonamo bihemu.

Kuri uyu wa kane Ama G The Black yahishuye ko umuhanzi yari yaragiriye ibanga ari Nizzo wo muri Urban Boyz.

Yagize ati’’Mperutse gushyira hanze post mvuga ko hari umujama wanyambuye kandi adashaka kumpamagara ngo tuvugane ku kibazo dufitanye cy’amafaranga yanyambuye nguyu wo nababwiraga [aha yavugaga Nizzo] bibaye ngombwa ko mushyira ku gasozi kuko ntashaka kunyishyura’’.

Amagambo Ama G yanditse ahishura ko Nizzo yamwambuye

Ama G ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda , afite indirimbo zacuranzwe mu gihugu hose zirimo iyitwa ‘Uruhinja’,’Care’,’Akarima k’igikoni’ n’izindi, azwiho kandi gukoresha ukuri mu mvugo ze no mu myandikire y’indirimbo ze.     

 

Tags

10/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(10)
IRUNGA Jack strago
Bsaz kaboss nigisambo 2 Hambojizo nibawumva haraho ushakakugera rekurana nuwomukafiri wumwambuzi. ndahamyako nizzo akunda amafaranga arinayontandaro yogutandukana owe na safi safi araje yizamukire abandi mutahi ihuye. Amag oyeeeee
Fox
Baramubeshyera Kbx Ama G Ntabwo Ariwe Wabikoze Ahubwo Bamutwaye 4ne.
kaboss lester
haha ariko iyo mutabona ntimunatekereza kaboss yambura amag 4 gusa ntakindi
Henriette
Ntamugabo utagira ideni erega gs ububwa nukwambura 2
delome
Reka reka kaboss ni mumuveho namweee! Ubundi c ujya kuyamuha waratubwiy cg niba anayakurimo ibyo byatuma ayaguha! ?Shakira hit ahandi kur Nizzo wakishe. Niba ar na safi wagutumy wpi rwose
Mvirayorimwe Rudahigua Sultan 1 week ago
Kbxa
Tuyishime Johnson
Njye nizzo ndamuzi bihagije cyane njyewe mpora nibaza niba agira numutima wakimuntu kuko ibyakora birenze intekerezo zamuntu Harahantu Twari turi ibutare njye na urban Boyz kuri hotel imwe ntavuga izina papa wa nizzo aza kumureba nizzo asohotse barakubitana amukubise amaso ahita asubira munzu ndibuka
Damurazo 1 week ago
Jya Uvuga Uziga Sha!
Bonette
Erega ndabona nizzo abaye ikibazo mu bantu!
Nduwayo eliyse
Narihe!Amafranga yabandi kumbe yajayiduza?!Mumafranga taraye,naya!Arban boyz!Igiye gusenyuka gwose!Ntabisha'vyayo.
Honore skyb
Wamwanagaje u speaking and pct u have posting.
Dox
Yabihakanye kuri kiss FM nimugoroba ,account ye ya Instagram irigukoreshwa naba huchers
Sponsored Content