Iby'ibanze wamenya kuri Alubumu nshya ya Young Grace | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Iby'ibanze wamenya kuri Alubumu nshya ya Young Grace

Iby'ibanze wamenya kuri Alubumu nshya ya Young Grace

Abayizera Young Grace agiye kumurika alubumu ye nshya ya kabiri yise 20 à 22 ans, izaba iriho indirimbo 12 zirimo 8 zifite amashusho.

Iyi alubumu azayimurika kuwa 02 Ukuboza 2017, ku ivuko rye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’u Burengerazuba. Azafatanya n’abahanzi bakomeye mu Rwanda n’abandi benshi bagiye bafatanya nawe mu ndirimbo zimwe ziri kuri iyi alubumu ndetse n’abo muri kariya karere yavukiyemo.

Bamwe mu bahanzi bazafatanya nawe harimo Bulldogg, The Same, Khalidy, Ama G The Black, Lig G, Aime Bluestone, Marina na Snapers Dance crew.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, Young Grace yatangaje ko impamvu yahisemo aba bahanzi ari uko yasanze hari byinshi bahuriyeho.

Yagize ati "Impamvu nahisemo aba bahanzi ni uko bamwe bakomoka ku ivuko mu karere nkomokamo ka Rubavu urumva nka The Same na Khalidy bagomba kuba bahari, abandi  twagiye dufatanya mu ndirimbo zitandukanye mfite kuri iriya alubumu.”

Uyu muhanzikazi yemeza ko kwita alubumu ye 20 à 22 ans atari ibintu byamugwiririye ahubwo ari ukubera ibintu bitandukanye byagiye biba mu gihe yari akiri mu myaka 20 na 22.

Yagize ati "Ririya zina rifite igisobanuro kinini, kubera inyinshi mu ndirimbo ziriho zakozwe muri iriya myaka[20 à 22 ans], gusa bifite n’ikindi gisobanuro ku muziki wanjye muri iyo myaka hari ibintu byinshi byabaye mu muziki wanjye[aha yavugaga ibyiza byinshi yagezeho], ibindi byinshi abantu bazabyumva mu ndirimbo yanjye izaza mu minsi ir’imbere yitwa kuriya.”

Uyu muhanzikazi avuga ko uretse kumurikira alubumu ye nshya Abanyarubavu, anafite gahunda ndende yo kuzenguruka uturere twose tw’u Rwanda ataramira abakunzi be.

yagize ati "Guhera muri Mutarama 2018, mfite gahunda yo kuzenguruka uturere tw’u Rwanda murika alubumu yanjye byinshi bijyanye n’ibyo bitaramo abakunzi banjye bazagenda babimenya gahoro gahoro kuko haracyari igihe.”

Young Grace yashyize hanze indirimbo nshya yise Whisky ya Papa, avuga uburyo yanyweyemo whisky ikamugirira nabi.

Yagize ati " Njyewe njya gukora iriya ndirimbo icyo nari ngambiriye nta kindi ni ukwerekana ukuntu  nayinyoye ikaza gutuma nta ubwenge ngakora ibyo ntari ngambiriye.”

Abayizera Marie Grace [Young Grace] yavutse kuwa 19 Nzeri 1993 mu Karere ka  Rubavu, mu Ntara y’u Burengerazuba  mu cyahoze ari Gisenyi . Uyu mukobwa w’imyaka 24 ni umwe mubakobwa bashikamye  mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ndetse amaze kugera kuri byinshi kubera gukora umuziki.

Young Grace w’urubavu ruto, ni imfura mu muryango w’abana batatu, akurikirwa na musaza we hagaheruka umukobwa, akaba afite ababyeyi bombi.

Izina Young Grace ryatangiye kumvikana mu matwi ya benshi mu batuye u Rwanda muri 2011, ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo yitwa Hip Hop Game.

Uyu mukobwa wari uje mu  kibuga cyari kiganjemo abasore , yaraje akora ibitamenyerewe ndetse yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki, atangira kwigarurira imitima y’abatari bake mu bakunzi b’umuziki ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Nk’impano yari ishibutse mu zindi zikomoka mu karere ka Rubavu, ni umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana indi sura muri muzika nyarwanda ndetse atangira kwitabira ubugira kenshi amarushanwa atandukanye arimo n’irikomeye kurusha ayandi mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star.

Muri 2012 nibwo yamuritse umuzingo w’indirimbo ze wa mbere yise ‘Hip Hop Game’, wari uriho indirimbo zatumye amenyekana .

Iyi Alubumu yari iriho indirimbo 16 z’amashusho ziganjemo izo yahereyeho nka “Hip-Hop Game”, “Uri Final”, “Ikigusha”, “Mpa Umusada” yaririmbanye na Jay Polly, “Ikimenyane” yaririmbanye na Lil G na Teta n’izindi.

Young Grace yashyize hanze integuza y'imurika rya Alubumu ya ya kabiri 

        Whisky ya Papa, indirimbo nshya Young Grace yashyize hanze

10/Nov/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content