Bwa mbere mu mateka ye, Bruce Melody agiye gutaramira i Burayi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Bwa mbere mu mateka ye, Bruce Melody agiye gutaramira i Burayi

Bwa mbere mu mateka ye, Bruce Melody agiye gutaramira i Burayi

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody agiye kwerekeza mu Mujyi wa Buruseli mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo kizaba tariki 2 Ukuboza 2017.

Bruce Melody ukunzwe mu ndirimbo ye yise Ikinya yatangaje ko agiye gutaramira mu gihugu cy'u Bubiligi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. 

Iki gitaramo Bruce Melody agiye gukorera mu Bubiligi ni cyo cya mbere azaba akoreye ku mugabane w'u Burayi kuva ya yatangira umuziki we. Uyu musore aherutse muri Kenya, aho yari yitabiriye ibitaramo bya Coke Studio, aho yishimiwe bikomeye mu ndirimbo zitandukanye yakoranye n'umunyakenya Kalgraph Jones.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba, ari amayero 15 angana n'ibuhumbi 15 by'amafaranga y'u Rwanda n'amayero 20 angana n'ibihumbi 20 by'amafaranga y'u Rwanda.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bituwe n'umubare munini w'abanyarwanda, bakaba bakunze gutumira abahanzi batandukanye baba bakunzwe mu Rwanda bakajya kubataramira.

Mu bamaze kujyayo harimo Urban Boys, Jay Polly, Christopher, Knowless, Patient Bizimana, King James, Charly na Nina n'abandi.

Mu minsi ishize byigeze gutangazwa ko Bruce Melody azajya gutaramira mu Bwongereza, gusa nyuma aza gutangaza ko uwari yamutumiye yari umutekamitwe washakaga kumurya amafaranga.

10/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Rene
Muyihehoteri?
Sponsored Content