Nizzo na Safi n’ubundi bahoraga bashondana nk’udusake- 2pac wakuye Urban Boys i Huye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nizzo na Safi n’ubundi bahoraga bashondana nk’udusake- 2pac wakuye Urban Boys i Huye

Nizzo na Safi n’ubundi bahoraga bashondana nk’udusake- 2pac wakuye Urban Boys i Huye

2Pac wakoranye bya hafi n’itsinda rya Urban Boyz akaba n’umwe mu bagize uruhare rukomeye ngo ribeho yatangaje ko kuva kera Safi na Nizzo bahoraga bashondana nk'amasake  gusa akumva ko ari amaraso ya gisore atazi ko hari igihe kizagera bagashwana burundu.

Iyo hagize uvuga isenyuka rya Urban Boyz, mu mitwe ya benshi hazamo Nizzo na Safi kubera byinshi byatangajwe ndetse na mugenzi wabo Humble Jizzo akaza kubyemeza mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru.

Semuhungu Jd uzwi nka 2Pac, mu kiganiro iri tsinda ryagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017, yongeye guhamya ko aba basore  kuva itsinda ryatangira  bakiri mu Ntara y’Amajyepfo i Huye,  bahoraga bashondana bari mu matiku adashira gusa akagira ngo ni amaraso ya gisore nyamara bigenda bikura kugera aho bivuyemo gutandukana.

Yagize ati "N’ubundi Nizzo na Safi bahoraga bashondana nk’udusake gusa njye nkagira ngo n’amaraso ya  gisore gusa naje kubona ko bikomeye ntangiye kumva mu itangazamakuru ko batandukanye.”

Uyu mugabo wari ubabaye cyane mu maso yavuze ko Urban Boyz abafata nk’abahungu be avuga ko agiye gukomeza gukurikirana abasigaye cyane ko atareka ko itsinda yafashije kuzamuka no kubaka izina rigenda ku mpamvu zidafatika. Ku ruhande rwa 2Pac ngo inkuru nziza yamushimisha ni ukumva ngo Safi yagarutse muri Urban Boyz.

Humble Jizzo nawe muri iki kiganiro yagarutse ku mwiryane w’umwungikano wahoraga hagati ya Nizzo  avuga ko ahubwo kuba barakomeje gukora kandi hari impande zitajya imbizi ari ubutwari kuko hari amatsinda abaho ntatere kabiri.

Yagize ati "Urban Boyz dufite ibikombe byinshi twagiye dutwara, si ibya buri wese kuba yatwara biriya bihembo ukurikije ukuntu hatasibagamo amahari. Njye nabaga ndi hagati gusa kuba twarabayeho imyaka 10 kandi hari ukumvikana guke kwajyaga kubaho ni ibintu bikomeye, hari abandi bashinga amatsinda yazamo ibibazo ntatere kabiri.”

Nizzo na Humble Jizzo basigaranye itsinda

I miss you, indirimbo Urban Boyz iheruka guhuriramo na Kitoko

Amafoto:Muga Abrah

10/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Moise Rock
Maniga yange nimukomeze muduhe ibibonezamvugo turebe itandukaniro ryanyu na safi ukorimeze bavand
dusabimana alexandre
Nubundi mwari mugijwe na madiba yakoraga mugahebwa naho mwe nacyo mwakikorera safi atahari.
Eric
Mbega Urban Boyz We!!!! Ukuntubaribaranditsizina?
Uwamungu Eric 1 week ago
Urban Boyz Nibabashaka Kuguma Kwizina Ryabo Nizzo Na Safi Nabantu Babagabo Nibarebe Ikibashwanisha Biyunge Nahobatagumya Gukorana Isi Nuruziga Bahurira Nahandi Cyangwa Mubindi Bikorwa.
Theophile
ukuri,nuko ntazibana zidakomanya amahembe ariko niba koko ibyo Nizo yakoreraga Safi ari ukuri!sinamurenganya,ahubwo iyo agiye azabe umunyamahirwe.
prince
Wowww! Nibyiza kuba mukomeje akazi baszaa, gusa niba mushaka gukomeze kwaguka! #Nizo nagabanye drugs plz, naho ubundi ntimwatera kabiri! Ntagishobora no kureba neza wallah
Shyaka
Urban boyz forever, keep it up boyz!!!
Rudasumbwa Noel
Urban Boyz Kuba Igumyeho Birashimishije
Sponsored Content