Safi atangiranye imbaraga zidasanzwe! Yakoranye indirimbo na Rayvanny wo muri Wasafi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Safi atangiranye imbaraga zidasanzwe! Yakoranye indirimbo na Rayvanny wo muri Wasafi (Amafoto)

Safi atangiranye imbaraga zidasanzwe! Yakoranye indirimbo na Rayvanny wo muri Wasafi (Amafoto)

Safi Madiba wahoze muri Urban Boys ari gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Raymond Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny, usanzwe akorera nzu itunganya umuziki ya WCB Wasafi iyoborwa na Diamond Platnumz.

Iminsi 7 iruzuye umuhanzi Safi Niyibikora wiyongereyeho Madiba, yeruye ku mugaragaro ko asohotse mu itsinda rya Urban Boys yari amaze mo imyaka igera ku 10. Isobanurampamvu rya Safi ngo ni uko iri tsinda nta cyerekezo ryari rifite akaba yari amaranye uyu mugambi amezi 8.

Mbere y’uko Safi atangaza ko yiyomoye kuri Urban Boys, yari yerekeje muri Uganda, ari kumwe n’Umuhanzi Meddy aho bari bagiye gufata amashusho y’indirimbo ye izaba yitwa Ni Ukuri nk’uko amakuru agera kuri Eachamps abyemeza.

Safi akimara gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Meddy, ntabwo yicaye kuko yahise yerekeza muri Tanzaniya gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi Rayvanny ukorera mu nzu itunganya umuziki wa WCB Wasafi iyoborwa na Diamond Platnumz.

Nta byinshi biramenyakana kuri iyi ndirimbo Safi yakoranye na Rayvanny, ariko birashimangira imbaraga uyu musore atangiranye nyuma yo gutandukana n’abasore baruhanye bakiri i Huye, kugeza aho bambariye inkindi mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu indirimbo zimaze kumenyekana ko Safi yakoze ari wenyine ni 2, ariko Nizzo babanye muri Urban Boys aherutse gutangaza ko bazi neza ko afite indirimbo zishobora gukwira umuzingo, Safi yakoze wenyine.

Safi aho ari muri Tanzaniya ari kumwe n’inshuti ye magara Bad Rama usanzwe ari umujyana w’umuhanzikazi Marina.

Safi niwe muhanzi wa kabiri w’umunyarwanda ukoreye muri WCB Wasafi nyuma ya Oda Paccy wahakoreye indirimbo yise No Body.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wagatanu,  itsinda rya Urban Boys ryatangaje ko Safi bamufata nk’umukozi wasezeye mu kazi, bityo ko itsinda ritasenyuka.

Safi na Rayvanny bari gufata amashusho y'indirimbo bakoranye

10/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(33)
Navalo Gift
safi komeza umuziki waw urashoboye ukoreshe impano Imana yaguhay turagushigikiy ufit impamv wavuy mur urban boys
Jdfs
congs kuri Madiba mumureke akore si umwana kuburyo ayobewe icyogukora.
Makeba Gift Williyam
Nagire Kure Courage Imana Ikuje Imbere.
MUNANIRA NAMAN
PETER wamutuka utamutuka ntumubuza kwitwa safi nawe uzakore nkibyo akoze tuzagufana woe ugabanye umunwa kuko safi yabikoze afite impamvu kandi gukorana nabandi ndibaza ntakibazo kirimo kuko ibyo nibyo utekereza
peter
ese ubundi ko ari kwisunga abandi adakora iye wenyine buriya bizavamo ra! umunyarwanda yabivuze ukuri umurengwe uryana nk'inzara.
Dada 6 days ago
niwe wambere wisunze abandi c ko numva umwihaye?! ibyo akora arabizi mureke Madiba yamamare
justin Socrate
Madiba arabiza.azagera kure.He is talented
Alexy
Safi Madiba, watumye Urban Boyz tuyikuraho amaso kuko ari wowe watumaga tuyikunda!
Moise Rock
Safi nigayange ubuje nkuruhara muvandi utazaba nkazambabura nagiyembona zaka zakazima foo! Komeza ubahe ikibonezamvugo msz!
Moise Rock
Safi nigayange ubuje nkuruhara muvandi utazaba nkazambabura nagiyembona zaka zakazima too! Komeza ubahe ikibonezamvugo msz!
MURUNGI
SHWANYAGUZA WE!!
More Comments
Sponsored Content