Miss World: Miss Iradukunda Elsa akomeje gukubitwa incuro (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss World: Miss Iradukunda Elsa akomeje gukubitwa incuro (Amafoto)

Miss World: Miss Iradukunda Elsa akomeje gukubitwa incuro (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, akaba ari mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi ari kubera mu Bushinwa ntiyabonetse mu bakobwa bazi kwiyerekana mu makanzu maremare.

Harabura iminsi itageze ku cyumweru, ngo hamenyekane umukobwa uzambikwa ikamaba rya Nyampinga w’Isi 2017.

Abakobwa bageze ku 120 bahatanira iri kamba, bakomeje kurushanwa mu byiciro bitandukanye, bibaha amahirwe yo kwinjira muri 40 ba mbere bazatoranywamo Nyampinga w’Isi n’ibisonga bye.

Aba bakobwa barushanijwe mu byiciro bitandukanye birimo, gukora Siporo zitandukanye, icyo gihe Nyampinga Iradukunda Elsa userukiye u Rwanda ntiyabashije kwitwara neza.

Icyiciro cyari kigezweho ni icyo kwiyerekana mu makanzu maremare, aha naho abakobwa bose bahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi, biyerekanye mu makanzu yadozwe n’abahanga mu by’imideli batandukanye.

Miss Iradukunda Elsa yiyerekanye mu ikanzu ndende y’umutuku n’inkweto z’umukara zidashinguye cyane,gusa ntiyaje guhirwa kuko atagaragaye muri bane ba mbere.

Nyampinga wa Nigeria niwe wabaye uwa mbere ahita yinjizwa muri 40 ba mbere, akurikirwa n’uhagarariye Thailand, Croatia, n’u Bushinwa.

Icyiciro kindi kizaha amahirwe aba bakobwa kwinjira muri 40 ba mbere ni ikitwa Head To Head Challenge aho babazwa ibibazo bitandukanye basuzumwa ubwenge bwabo. Iradukunda Elsa ari mu itsinda rya 14, akaba atarabazwa.

Nyampinga wa Indonesia niwe wari wambaye ikanzu idoze neza

Miss Iradukunda Elsa ntari guhirwa muri Miss World

13/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content