Charly na Nina bakoze igitaramo cy'amateka muri Congo(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Charly na Nina bakoze igitaramo cy'amateka muri Congo(Amafoto)

Charly na Nina bakoze igitaramo cy'amateka muri Congo(Amafoto)

Itsinda ry’abanyamuziki rya Charly na Nina ryakoreye  ibitaramo muri Congo mu Mujyi wa Bukavu mu mpera z'iki cyumweru gishize rishimisha abahatuye mu muziki w'umwimerere ryacuranze.

Ibi bitaramo byabaye  kuwa 11 n’uwa 12 Ugushyingo 2017, bahuriyemo n’umuhanzi witwa Papy Kerro uri banyempano bakishakisha mu muziki wo muri Congo.

Icyabanje cyabereye  ahitwa La Salle Marie Claire, kwinjira byari amadorali 10. Icyakurikiyeho  kiba kuwa 12 Ugushyingo kibera ahitwa Kadutu.

Kuva aba bahanzikazi bagera muri Congo bagaragarijwe urukundo n'abafana babo bo muri icyo gihugu, ndetse byongeye gushimangirwa n'ubwitabire bwabaye muri ibi bitaramo bakoreyeyo.

Aba bahanzikazi si ubwa mbere bataramiye muri iki  gihugu, kuko umwaka ushize bahakoreye igitaramo banahuriyemo na Paul umuvandimwe wa Peter[aba bombi bari bagize itsinda rya P-Square ryasenyutse], bagatera benshi bahatuye gukunda umuziki wo mu Rwanda utaramenyekana cyane muri kiriya gihugu kiri mu bifite abahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika.

Charly na Nina bari kwitegura kumurika album yabo ya mbere bise imbaraga, bizaba kuwa 01 Ukuboza muri Camp Kigali.

Iyi album bise ‘Imbaraga’ bazagaragaza ubushobozi bw’umutegarugori mu buryo bwose ku buryo yakwesa imihigo na buri kintu cyose yiyemeje.

Bazafatanya n’abahanzi bakomeye mu Rwanda no mu karere barimo na Julianna Kanyomozi wakanyujijeho mu myaka yashize akigarurira imbaga nyamwinshi y’akaba amaze igihe gito yongeye kugarukana imbaraga zidasanzwe.

Abafana bari bakubise buzuye ahabereye igitaramo

Abantu bafataga amafoto y'urwibutso

 

13/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content