Umuhanzikazi nyarwanda yegukanye igihembo gikomeye ku rwego rw'Afurika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umuhanzikazi nyarwanda yegukanye igihembo gikomeye ku rwego rw'Afurika

Umuhanzikazi nyarwanda yegukanye igihembo gikomeye ku rwego rw'Afurika

Umunyarwandakazi Neza yegukanye igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere cy’ejo hazaza muri Afurika mu bihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA) 2017.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, aho hahembwe abahanzi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika bitwaye neza.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2017, bikaba byari byitabiriwe n’igihangange muri muzika Akon.

Umuhanzi Wizkid niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of The Year), anatwara igihembo cy’indirimbo nziza yise “Come Closer” yafatanyije na Drake.

Nady wo muri Tanzaniya niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi wo muri Afurika y’u Burasirazuba, Henok & Mehari Brothers bo muri Ethiopia begukana igihembo cy’umugabo witwaye neza muri Afurika y’u Burasirazuba.

Eddy kenzo yahawe igihembo cya Alubumu nziza yise Biology,”Aje” ya Ali Kiba yafatanyije na M.I Agaba igirwa indirimbo yafatanyijwe y’umwaka (best Collaboration)

Umuhanzikazi nyarwanda utuye muri Canada akaba akorera umuziki we muri Nigeria, Neza,  niwe wagizwe umuhanzi utanga icyizere cy’ejo hazaza muri Afurika.

Neza ubusanzwe yitwa Patrcia Neza Masozera akaba akorana n’inzu ifasha abahanzi yitwa Mcg Empire yo muri Nigeria.

Neza w’imyaka 23 amaze gukora indirimbo zitandukanye harimo iyitwa My Baby yakoranye na MC Glaxy wo muri Nigeria, Uranyica, Slay Mama yakozwe na Selebobo usanzwe akorera abahanzi bakomeye nka Yemi Alade.

Neza niwe muhanzi uturuka mu Rwanda ubashije kwegukana igihembo muri All Africa Music Awards.

Dore uko ibindi bihembo byagiye bitangwa.

ARTISTE OF THE YEAR: Wizkid (Nigeria)

AFRICAN FANS FAV: The Dogg (Namibia)

ALBUM OF THE YEAR: Eddy Kenzo - “Biology” (Uganda)

BEST AFRICAN COLLABORATION: Alikiba - ‘Aje’ ft M.I Abaga (Tanzania)

BEST AFRICAN CONTEMPORARY: Wande Coal - ‘Iskaba’ ft DJ Tunez (Nigeria)

BEST AFRICAN ELECTRO: Nsoki - ‘Africa Unite’ ft DJ Maphorisa, Paulo Alves (Angola)

BEST AFRICAN GROUP/DUO/BAND: Toofan - ‘Tere Tere’ (Togo)

BEST AFRICAN HIP HOP: Ycee - ‘Juice’ (Nigeria)

BEST AFRICAN JAZZ: Nduduzo Makhatini - ‘Igagu’ (South Africa)

BEST AFRICAN POP: Toofan - ‘Tere tere’ (Togo)

BEST AFRICAN REGGAE,RAGGA,DANCE-HALL: 2baba - ‘Holy holy’ (Nigeria)

BEST AFRICAN RnB AND SOUL: Alikiba - ‘Aje’ ft M.I Abaga (Tanzania)

BEST AFRICAN ROCK: Gilad - ‘Angel Uriel’ ft Omer Millo (Kenya)

BEST AFRICAN TRADITIONAL: Halmelmal Abate - ‘Harar’ (Ethiopia)

BEST FEMALE INSPIRATIONAL: Asikey - ‘Earth Attack’ (Nigeria)

BEST MALE INSPIRATIONAL: Gilad - ‘Angel Uriel’ ft Omer Millo (Kenya)

MOST PROMISING ARTISTE OF THE YEAR: Neza - ‘Uranyica’ (Rwanda)

SONG OF THE YEAR: Wizkid - ‘Come closer’ (Nigeria)

REVELATION OF THE AFRICAN CONTINENT: Shyn - ‘Resim Pitia’ (Madagascar)

PRODUCER OF THE YEAR: DJ Coublon - ‘Yolo Yolo’ by Seyi Shay (Nigeria)

SONGWRITER OF THE YEAR: Simi - ‘Smile’

AFRICAN LEGEND AWARD: Salif Keita (Mali) and Oliver ‘Tutu’ Mtukudzi (Zimbabwe)

VIDEO OF THE YEAR: Adasa Cookey - ‘Cooking Pot’ by Orezi

13/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
kein robert
u great my sister work ahead
Sponsored Content