APR FC ishyizeho agahigo kabi kuva yatangira gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

APR FC ishyizeho agahigo kabi kuva yatangira gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

APR FC ishyizeho agahigo kabi kuva yatangira gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Bwa mbere mu mateka kuva iyi kipe ya APR FC yashingwa yabuze umukinnyi n’umwe muri 11 babanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi, ibintu bitegeze bibaho mu myaka 22 ishize iyi kipe ishinzwe.

Ibi byabaye tariki ya 12 Ugushyingo 2017 ubwo u Rwanda rwakinaga na Ethiopia mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike ya CHAN izabera muri Maroc muri Mutarama 2017.

Uyu twavuga ko ari umwaka wa kabiri bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bavuga ko badashimishwa n’umusaruro w’iyi kipe, aho babivuga bitandukanye bamwe bagashinja  abakinnyi ko badashaka gukorera umutoza  abandi nabo nagashidikanya ku bushobozi bw’umutoza, ni mu gihe hari n’ababonaga ko nta gikuba cyacitse.

Ubushobozi buke bw’aba bakinnyi ba APR FC cyangwa urwego rwabo ruri hasi rwaje gucibwaho umurongo n’umukino wo kwishyura tariki ya 12 Ugushyingo 2017, u Rwanda rwakinnye Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN aho amakipe yombi yanganyije 0-0 ariko u Rwanda rukaza gukomeza bitewe n’uko umukino ubanza batsinze Ethiopia 3-2.

Mu bakinnyi babanjemo nta n’umwe wa APR FC wabanje mu kibuga, ahubwo harimo 7 ba Rayon Sports, 2 ba Police FC na 2 AS Kigali.

Dore 11 babanjemo: Ndayishimiye Eric Bakame(Rayon Sports), Usengimana Faustin(Rayon Sports), Manzi Thierry(Rayon Sports), Kayumba Soteri(AS Kigali), Iradukunda Eric(AS Kigali), Rutanga Eric(Rayon Sports), Yannick Mukunzi(Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu(Rayon Sports), Manishimwe Djabel(Rayon Sports), Biramahire Abbedy(Police FC) na Mico Justin(Police FC).

APR FC kuri uyu mukino uretse Djihadi Bizimana kapiteni wungirije muri iyi kipe utarakinnye kubera ko yari afite amakarita 2 y’umuhondo, yari ifite abakinnyi 3 ku ntebe y’abasimbura aribo; Hakizimana Muhadjiri wanje no kwiinjira mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye Manishimwe Djabel, Sekamana Maxime nawe winjiye asimbuye Biramahire Abbedy na Nshuti Innocent utarakinishijwe.

Aka akaba ariko gahigo kabi iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ishyizeho mu ikipe y’igihugu kuva yashingwa kuko ntibyari byakabayeho ko ibura umukinnyi n’umwe muri 11 b’ikipe y’igihugu babanje mu kibuga.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yashinzwe mu 1993 ariko yatangiye gukina shampiyona y’icyiciro mbere mu 1995, bivuze ko ari imyaka igera kuri 22 imaze ishinzwe. Muri iyo myaka yose ikaba itari yakigeze ibura umukinnyi muri 11 babanzamo mu kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Canisius Kagabo

13/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(4)
didi
uri injiji.
HakiDonaPa
AbaRayons turayoboye mpaka
Dona
Rayon sport other.
Aime
aper nikomereze aho! royon congs!
Sponsored Content