Bishop Rugagi yahishuye amakosa Bahati wo muri Just Family yakoreye mu itorero rye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Bishop Rugagi yahishuye amakosa Bahati wo muri Just Family yakoreye mu itorero rye

Bishop Rugagi yahishuye amakosa Bahati wo muri Just Family yakoreye mu itorero rye

Bishop Rugagi yahakanye umwenda w'amadorali 200 bivugwa ko abereyemo umuhanzi Bahati wo mu itsinda rya Just Family, avuga ko uyu musore agenda amusebya agamije guhisha amakosa yakoreye Itorero ry'Abacunguwe, Rugagi abereye umuyobozi.

Mu minsi yashize Bahati mu itsinda ry’abanyamuziki rya Just Family yumvikanye mu itangazamakuru yemeza ko Bishop Rugagi ari umwambuzi kuko hari amadorali ye yanze kumwishyura.

Bahati wahoze asengera mu itorero ry’Abacunguwe[Reedemed Gospel Church] rya  Bishop Rugagi Innocent  akaza kuvamo, aherutse kuvuga ko hari umuntu wari umurimo amafaranga akaza kuyamwishyura abicishije kuri Bishop Rugagi.

Bahati yavuze ko aya madorali agera kuri 200, Bishop Rugagi akimara kuyacakira, yahise ayakubita ku mufuka, areka  kuyamushyikiriza akaza kubwirwa n’uwo muntu wari uyamurimo ko  yayahaye Rugagi, akaza gutegereza kuyahabwa agaheba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Bishop Rugagi aherutse gukora, yatangaje ko nta mwenda abereyemo uyu musore ahubwo yabikoze mu rwego rwo gutwikira ibyaha bye no kwerekana ko ari miseke igoroye kandi yaravuye mu itorero yarahagaritswe.

Bishop Rugagi asobanura imbarutso y'aya makimbirane, yavuze ko Bahati yaje mu itorero ry’Abacunguwe akurikiye umukobwa bakundanaga, akaza gusaba ko babasezeranya gusa kubera ko Bishop Rugagi yari amaze kumenya ko bari bamaze igihe babana mu nzu, yanze kubasezeranya kuko  barenze ku mategeko y’itorero rye.

Bishop Rugagi yavuze ko ibintu byose Bahati yagiye avuga yashaka guharabika itorero rye.  Yongeyeho  ko ibyo Bahati yakoze  byose ari ukwishuka  kuko bitakuraho amakosa yakoze cyane ko  atigeze asaba imbabazi abakiristo basengera mu Itorero ry’Abacunguwe.

Ku kijyanye n’ubuhamya Bahati yatanze mu itorero akavuga ko yajyaga mu bapfumu, nyuma akaza kubinyomoza avuga ko bitabayeho ahubwo  ari umupango we na Bishop Rugagi, Rugagi yamwihakanye avuga ko ari we wabihimbye, yongeraho ko ari gushaka  guhisha amakosa ye yo guhagarikwa mu itorero azira kubana n'umukobwa batarakora ubukwe.

Mu minsi yashize Bahati yari yumvikanye avuga ko impamvu atasezeranye n’umukobwa bigeze gukundana, ari uko iwabo w’uwo mukobwa bavuze ko  batakwemera uyu musore kubera ko ngo ari umusitari kandi ngo abasitari bakaba akenshi baba ari ibirara.

Yongeye kuvuga ko yafashe irembo ubugira gatatu gusa bikagenda bizamo kidobya kubera icyo kibazo.

Muri 2014, Bahati yatanze ubuhamya ko yajyaga mu bapfumu ndetse ararira arikunenga

13/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
karangwa Romain
Erega baba batubeshya ntago baba bajyanwe no gosenga abenshi.
Sponsored Content