Cristiano Ronaldo yibarutse umwana wa 4 muri 7 yifuza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Cristiano Ronaldo yibarutse umwana wa 4 muri 7 yifuza

Cristiano Ronaldo yibarutse umwana wa 4 muri 7 yifuza

Cristiona Ronaldo yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye n’umukunzi we Georgina Rodriguez aba umwana wa 4 muri 7 uyu rutahizamu w’umunya Portugal ukinira Real Madrid yifuza kubyara.

Uyu mwana w’umukobwa wahise uhabwa izina rya Alana Martina yavutse kuwa 12 Ugushyingo 2017) mu bitaro bya Quiron Universal biherereye mu Mujyi wa Madrid ari nawo mujyi  Ronaldo atuyemo.

Uyu akaba ari umwana wa mbere Rodriguez Georgina, akaba umwana wa kane wa Cristiano Ronaldo.

Nyuma y’uko byari byavuzwe ko Cristiano ashobora kuba yaraciye inyuma umukunzi we akabyara undi mwana, uyu musore yahise ashyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe na Alana Martina(umukobwa wavutse), umukunzi we Rodriguez Georgina ndetse n’umuhungu we mukuru Cristiano Jr. maze iherekezwa n’amagambo yuzuye ibyishimo.

Yagize ati “Alana Martina yavutse! We na mama we Georgina bameze neza! Twese muri rusange tumeze neza nk’umuryango!”

Mu kwezi kwa Kanama 2017 nibwo Georgina ufite amaraso ya Espagne na Argentine yari yatanagaje ko yitegura kubyara Alana Martina.

Alana Martina avutse nyuma y’amezi 5 Cristiano yari yibarutse impanga(Eva na Mateo) bivugwa ko ari intanga bateye umugore. Izi mpanga  zaje zisanga Cristiano Jr. ufite imyaka 7 wavutse ku mubyeyi utaramenyekana.

Cristiano Ronaldo mu munsi yashize akaba yari yatangaje ko yifuza kubyara abana 7, ubu akaba amaze kubyara abana 4.

Canisius Kagabo

13/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content