Dore amagambo abakobwa banga urunuka ku buryo abahungu benshi bakunda kuyazira batabizi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Dore amagambo abakobwa banga urunuka ku buryo abahungu benshi bakunda kuyazira batabizi

Dore amagambo abakobwa banga urunuka ku buryo abahungu benshi bakunda kuyazira batabizi

Nkuko hari amagambo meza ushobora kubwira umukobwa mukundana akarushaho kukwiyumvamo bitewe n’uko yumva amunyuze umutima, hari n’andi ushobora kuvuga muri kumwe ukabona urukundo rukura rushonga nk'isabune nkuko Kitoko yabiririmbye.

Abahanga mu by’urukundo bavuga ko hari amagambo umukobwa n’ubwo yaba akunda umuhungu gute aramutse yumva ayavuga atangira kumubona nk’umuntu usanzwe kandi umukunzi wawe agomba kukubona bitandukanye n’uko abona abandi basore.

Dore amwe muri ayo magambo

1. Kugereranya umukobwa mukundana n’uwo mwigeze gutandukana

Ibi bikunze kubaho mu gihe habayeho agakosa runaka maze ukaba wacikwa ukavuga ngo runaka (uwo mwakundanaga) si uku yari ateye. Aya magambo rero amutera kwibaza ko ushobora kuba ukimukunda bityo akumva ko mushobora kongera mugasubirana.

2. Kumubwira ko yabyibushye

Aha usanga akenshi na kenshi niba umukobwa mukundana akubajije niba yariyongereye ibiro cyangwa yarabyibushye, aha rero niba ngo abikubajije ngo ushobora kumubwira ngo ni ibisanzwe kuko iyo uvuze ko yabwibushye bimuca intege kuko abenshi ntibakunda kubyibuha cyane. Gusa iyi ngingo yo ugomba kubanza gushishoza ukamenya niba umukunzi wawe yishimira kubyibuha kuko hari n’abakobwa baba bashaka kubyibuha. Ariko iyo asanzwe abyibushye ukamubwira ko arushaho kubyibuha ngo biramubabaza cyane ndetse agatekereza ko ubona adateye neza.

3. irinde kumubwira amagambo amutera kwibaza ko mutari ku rwego rumwe

Aha by’umwihariko umukobwa ntaba ashaka kumva amagambo aganisha ku mwereka ko mutari ku gipimo kimwe mu bwiza, Ubutunzi n’ibindi. Aha aba abona ko mudakwiranye .

4. Kumubwira ubwoko bw’abakobwa ukunda mu gihe ataburimo

Urugero, umukobwa mukundana ni igikara. Nakubaza ngo ukunda abakobwa basa gute ukavuga ko ukunda abakobwa b’inzobe aha uzaba ukishe. Azatangira kumva ko mu by’ukuri we utamukunda kuko Atari mu bwoko bw’abo ukunda.

5. Kumubwira ko udateganaya kubaka urugo vuba

Umukobwa iyo mukundanye igihe utaravuga ku byerekeye kubana nawe arakurambirwa. Atangira kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito cyangwa kinini. Aha atangira gutekereza ko isaha n’isaha uzamureka.

Mu gihe rero uri mu rukundo n’umukobwa , irinde kuvuga amagambo nk’aya n’andi ashobora kumutera kwibaza niba urukundo rwanyu ari urw’igihe gito kugirango muzarambane.

 

13/Nov/ 2017,7 months ago |

Post Your Comment

Comments(14)
Nsabimana Felicien mugasarenda
Murakoze cyane ibi nabyo ndabimenye kd ni byiza kuko biramfashije.
alain frank
Karamfashije n'ukuri
Mboneza Innocent
None c niba uwo mukundana arikwishuri kd akaba asigaje nkimyaka itatu ukamubwira ngo nurangiza nzakujana naho biramubabaza?
Mboneza Innocent
None c niba uwo mukundana arikwishuri kd akaba asigaje nkimyaka itatu ukamubwira ngo nurangiza nzakujana naho biramubabaza?
Tchaba
Yego rwose kubyo mwasobanuye nanakimwe nshidikanyaho nukuri
Rene
Nibyo kbs gusa hose nsanze inzi kubyitwaram neza
Ni emmy labba
Ibi abasore bose ningombwa kubimenya natwe turasobanukiwe murakoze kubwizi nkuru
Ingabire
Thanks Kbs
Demax
Birashoboka cyane ariko true love siko rwiyubaka kuko urukundo nyarwo ntirugira formule kuko usesenguye neza definition y'urukundo usanga ibyo muvuze bifite nka 20 % kuko twese turakunda tukanakundwa gusa mukomereze aho muzageraho mugere ku 100 %.
mucyo
Its okay kbx
More Comments
Sponsored Content