Miss World: Miss Elsa ntiyahiriwe n'agace ko kwerekana impano kegukanywe n'Umunya-Malta (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss World: Miss Elsa ntiyahiriwe n'agace ko kwerekana impano kegukanywe n'Umunya-Malta (Amafoto)

Miss World: Miss Elsa ntiyahiriwe n'agace ko kwerekana impano kegukanywe n'Umunya-Malta (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yongeye gutsindwa mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi, mu gace ko korekana impano, kegukanywe na Nyampinga ukomoka mu birwa bya Malta.

Agace ko kwerekana impano ni kamwe mu duce tugize irushanwa rya Nyampinga w’Isi, aho uwabashije gutsinda ahita abona amahirwe yo kwinjira mu bakobwa 40 bazatoranywamo Nyampinga w’Isi n’ibisonga bye.

Mu gace ko kwerekana impano Nyampinga ukomoka mu birwa bya Malta niwe wahize abandi akaba yagaragaje impano idasanzwe mu kuririmba.

Nk’uko bigaragara ku mafoto yashyizwe hanze n’urubuga rwa Nyampinga w’Isi, benshi muri bagaragaje impano yo kuririmba, n'imikino ya Yoga.

Nyampinga Iradukunda Elsa waserukiye u Rwanda nta kiciro na kimwe arabasha kwigaragazamo nk’indashyikirwa haba mu gukora siporo, kwiyerekana mu makanzu maremare, ibikorwa bifitiye igihugu akamaro (Beauty With Purpose) no mu kwerekana impano yihariye, gusa ibi ntibimwambura amahirwe yo kuba yakwitwara neza mu bindi byiciro bisigaye.

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizasozwa kuwa 18 Ugushyingo 2017, mu Mujyi wa Sanya mu Bushinwa, aho hazamenyekana Nyampinga w’Isi uzasimbura Umunya- Puerto Rico Stephanie Del Valle.

14/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content