Khalifan yatangaje ikintu yishimira yakuye kuri Meddy | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Khalifan yatangaje ikintu yishimira yakuye kuri Meddy

Khalifan yatangaje ikintu yishimira yakuye kuri Meddy

Umuraperi Khalifan yatangaje ko ikintu gikomeye yishimira, yakuye ku muhanzi Meddy bamaranye igihe kinini bazenguruka igihugu mu bitaramo bitandukanye ari ifoto y'urwibutso bafashe.

Aba bahanzi bombi bakoranye ibitaramo bitandukanye byazengurutse uturere dutandukanye tw’u Rwanda, baririmbira abakunzi babo ibihangano byabo  byakunzwe.

Khalifan avuga ko yishimira kuba yarakoranye n’uyu muhanzi ibi bitaramo ndetse bagahurira ku rubyiniro. Mu kiganiro Sunday Night yavuze ko kuba barifotoje bari kumwe byonyine bimuhagije kuko atari ku rwego rwo gukorana indirimbo nawe.

Yagize ati "Mbona ntari ku rwego rwo gukorana indirimbo na Meddy, ibihe twamaranye icyo namukuyeho ni ifoto kandi mbona bimpagije.”

Khalifan ni umwe mu bahanzi bari kwigaragaza mu muziki wo mu Rwanda, mu bakizamuka ari ku rwego rwiza ndetse izina rye ritangiye kumenyekana no kumvikana mu matwi ya benshi kubera ibihangano bye bitandukanye.

Khalifan wahoze akorana n’inzu y’umuziki ya Incredible Records  ya Bagenzi Bernard, aherutse gutangaza ko yayivuyemo byeruye kubera kutitabwaho, akab anaherutse gushyira hanze indirimbo yise  ‘Uko naje.'

  Khalifan ngo iyi  foto iramuhagije, ntiyifuzaga gukorana indirimbo na Meddy kuko batari ku rwego rumwe

Uko Naje, indirimbo Khalifan aherutse gushyira hanze

Tags

14/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content