Patient Bizimana umaze iminsi akorera ibitaramo i Burayi yagarutse i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Patient Bizimana umaze iminsi akorera ibitaramo i Burayi yagarutse i Kigali

Patient Bizimana umaze iminsi akorera ibitaramo i Burayi yagarutse i Kigali

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Patient Bizimana,  wari umaze iminsi akorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'u  Burayi yagarutse mu Rwanda.

Patient Bizimana yahagurutse ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 5 Ukwakira 2017 ahagana  saa yine z’amanywa, yerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi.

Patient  Bizimana yakoreye ibitaramo mu Bubiligi , no  mu bindi  bihugu bitandukanye birimo  Suwede , Finilande ndetse n’u Bufaransa.

Patient Bizimana yongeye kugaruka i Kigali aho yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2017 yakirwa n’abo mu muryango we ndetse n’abandi biganjemo abanyamakuru.

Uretse gukora ibitaramo, yabashije gufatira amashusho y'indirimbo ye imwe mu Bubiligi, yasuye imiryango itandukanye y'abanyarwanda baba muri ibyo bihugu ndetse hari umuryango wo muri Finilande wamuhaye inka.

                          Patient Bizimana yageze i Kigali 

14/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content