Safi ashobora gusangira umujyanama na Marina | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Safi ashobora gusangira umujyanama na Marina

Safi ashobora gusangira umujyanama na Marina

Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama akaba asanzwe ari umujyana w’umuhanzikazi Marina, aratangaza ko ari mu biganiro na Safi ku buryo bashobora gutangira gukorana mu bihe bya vuba.

Ku mugoroba w’ejo kuwa 13 Ugushyingo 2017, nibwo umuhanzi Safi Madiba yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise “Got it”, yafatanyije na Meddy.

Ku ifoto yamamaza iyi ndirimbo, igaragaraho The Mane ikaba kari kompanyi ifasha abahanzi iyoborwa na Mupenda Ramadhan (Bad Rama), aho bamwe batekereje ko Safi yaba yatangiye gufashwa n’uyu mugabo usanzwe ari inshuti ye magara.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Mupenda Ramadhan yadutangarije ko kuba Safi yarakoresheje ikirango cya The Mane mu kwamamaza indirimbo ye, ari uburyo bwo kumufasha kugira aho aba abarizwa, gusa ngo n’ubundi bari mu biganiro biganisha ku kuba bakorana.

Yagize ati “muri iyi minsi ari gukoresha ikirango cya The Mane nk’inshuti kugira ngo ibikorwa bye bibe bifite aho bibarizwa, ariko hari ibiganiro turimo nibirangira dushobora kuba twahamagara abantu tukababwira ibyavuyemo, byaba bibi, byaba byiza byatangazwa.”

Mupenda Ramadhan yakomeje avuga ko indirimbo ya mbere ya Safi nta ruhare runini yayigizemo, gusa indi Safi yakoranye na Rayvanny wo muri Tanzaniya yayigizemo uruhare rufatika.

Kuba Safi yari asanzwe ari inshuti bya hafi na Mupenda Ramadhan (Bad Rama) hari uwakwibaza ko yaba yaramutije umurindi ngo asezere muri Urban Boys aza bakorane, gusa arabihakana akavuga ko nawe yatunguwe n’icyemezo cya Safi.

Bad Rama avuga ko yifuza kuba yakorana na Safi, biturutse ku buhanga abona muri uyu musore n’uburyo ari icyamamare, dore ko ubwo bafataga amashusho y’indirimbo bakoreye muri Tanzaniya, abahanzi baho bamwakiranye icyubahiro kidasanzwe.

Kugeza ubu The Mane ikorana n’umuhanzikazi Marina  akaba ari gukorana imbaraga nyinshi mu gihe gito amaze akora.

Umva indirimbo ya mbere ya Safi 

 

14/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Dusabimana alexandre
MUSa twari twarakubuze kabisa urakoze pe bigaragara ko niwowe wakoraga bagahebwa got it is the best song ,safi is number on in rwanda.
vasco Bavo
ewana Mentie 👏safi kora cyane 💪hanyuma ibikurwa bizivugira 🎧🎵 uri umu sinior muri Music courage!!!!!!
Sponsored Content