Savio yitesheje amahirwe yo kujya gukina i Burayi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Savio yitesheje amahirwe yo kujya gukina i Burayi

Savio yitesheje amahirwe yo kujya gukina i Burayi

Nyuma y’uko tariki ya 14 Ukwakira 2017, Nshuti Dominique Savio we n’ikipe ye ya AS Kigali bafashe icyemezo akabagwa imvune y’urutugu yari amaranye iminsi itari mike, ikipe yagombaga kujyamo yo ku mugabane w’u Burayi yamaze kumuhakanira imubwira ko atakigiyeho kuko yibagishije batabyumvikanyeho, gusa ngo aracyafite icyizere ko bashobora kwisubiraho.

Ni ukwezi kumwe gushize uyu musore yibagishije abifashijwemo n’ikipe ya AS Kigali, gusa aganira na Eachamps yavuze ko yari yasabye ikipe yagombaga kwerekezamo ko yakwibagisha irabyanga bitewe n’uko bashakaga umukinnyi uzagenda ahita akina, nyuma afata umwanzuro wo kwibagisha itabizi, ari nabyo byatumye bahita bamubwira ko batakimuguze.

Yagize ati"Nababwiye ko ngiye kubagwa barabyanga kuko bashakaga umuntu uzagenda agahita atangira gukina. Naribagishije mbibabwira nyuma noneho byarangiye, ariko byarababaje cyane bambwira ko bitagikunze ko njyayo ariko ndacyaganira nabo hari igihe bakwisubiraho.”

N’ubwo yanze gutangaza iyi kipe amakuru agera kuri Eachamps avuga ko Savio yagomba kwerekeza mu gihugu cya Lithuania kandi bikavugwa ko uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan McKinstry ari we wamuhuje niyo kipe dore ko asigaye atoza ikipe ya Kauno Žalgiris yo muri icyo gihugu.

Uyu musore avuga ko yumva hari ikintu kinini cyahindutse nyuma yo kubagwa, ndetse akaba yaranatangiye gukora imyitozo yoroheje ku buryo yumva nta gihindutse nk'uko abaganga babimubwira mu kwezi  k’Ukuboza ashobora gutangira gukorana n'abandi.

Savio yinjiye mu ikipe ya AS Kigali uyu mwaka w’imikino avuye muri Rayon Sports, nk’uko abyivugira mu masezerano afitanye na AS Kigali ni uko igihe cyose yabona ikipe imwifuza cyane cyane iyo ku mugabane w’u Burayi ntago AS Kigali izamuzitira bapfa kubikora mu nzira zikurikije amategeko.

Canisius Kagabo

Tags

14/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content