Espoir yisanze mu itsinda rimwe na REG muri Pre-season | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Espoir yisanze mu itsinda rimwe na REG muri Pre-season

Espoir yisanze mu itsinda rimwe na REG muri Pre-season

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017, ku cyicaro cya FERWABA habereye tombora yo gushyira mu matsinda amakipe azahura mu mikino ibanziriza shampiyona ‘Pre-season’ aho amakipe 4 y’abagore azaba ari mu itsinda 1, naho ay’abagabo akaba agabanyije mu matsinda 2.

Muri rusange amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa ribanziriza shampiyona ni 16, harimo 4 y’abagore na 8 mu bagabo.

Mu bagore hazitabira APR BBC, IPRC – SOUTH, The Hoops na Ubumwe naho mu bagabo hakazitabira 30 Plus, APR BBC, Patriots, Espoir, IPRC – SOUTH, IPRC – Kigali, REG na UGB

Mu bagabo ikipe ya Patroits iri kumwe na IPRC – SOUTH BBC, UGB, APR BBC mu itsinda A,  naho mu itsinda B REG iri kumwe 30 Plus, IPRC – SOUTH na  Espoir.

Ni irushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 26 Ugushyingo 2017 ni mu gihe shampiyona  nyir’izina izatangira tariki ya 1 Ukuboza 2017.

Muri shampiyona y’umwaka ushize ikipe ya REG niyo yari yatwaye igikombe, ikurikirwa na Patriots.

Canisius Kagabo

14/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content