Miss World: Miss Iradukunda Elsa yatangaje umuntu umwe ku Isi, yifuza kuba yarahuye nawe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss World: Miss Iradukunda Elsa yatangaje umuntu umwe ku Isi, yifuza kuba yarahuye nawe

Miss World: Miss Iradukunda Elsa yatangaje umuntu umwe ku Isi, yifuza kuba yarahuye nawe

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yavuze ko Nelson Mandela ari we muntu yifuza kuba yarahuye nawe kuko hari byinshi yumva yari kumubaza.

Ibi Miss Iradukunda Elsa yabitangarije aho ari mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi riri kubera mu Bushinwa, aho barushanwaga mu gace ka Head To Head Challenge aho abahatana babazwa ibibazo bitandukanye.

Ikibazo cya mbere  Miss Iradukunda yabajijwe impamvu yumva gufasha abantu ari iby’ingenzi, biturutse ku nkuru yari amaze kubasangiza igaragaza ukuntu yagiye afasha abantu batishoboye, harimo no kuba yaravuje abasaza bari barwaye urushaza.

Miss Iradukunda Elsa yavuze ko gufasha abandi bituma ubikoze amererwa neza n’abo abikoreye bakamererwa neza,  bityo ko impamvu yiyemeje gufasha abantu ari uburyo bwo gufasha umuryango nyarwanda kubaho neza.

Ikibazo cya kabiri cyari rusange, aho babajijwe umuntu bumva bifuza kuba barahuye nawe haba mu bakiriho cyangwa abapfuye.

Miss Iradukunda Elsa yavuze ko yifuza kuba yarahuye na Nelson Mandela wabaye perezida w’Afurika y’Epfo, kubera ko yari umuntu w’intwari warwanye ku gihugu cye no kuri Afurika muri rusange.

Yagize ati “ nari guhitamo Nelson Mandela, kuko ntekereza ko twese tuzi amateka ye, tuzi imyaka yamaze muri gereza ariko ntibimubuze gukomeza kurwana ku gihugu cye. Namubaza aho yifuzaga  yifuzaga kubona Afurika iri, n’aho igeze ubu ageraranyije n’uko yabishakaga."

Iradukunda Elsa yongeyeho yari kumubaza ikintu cyamuteraga imbaraga zo kurwana no gukora ibikorwa bya gitwari yakoze.

Yagize ati “ namubaza kandi ikintu cyamuteraga imbaraga n’umuhate kugira ngo akore ibyo yakoze, kuko ntago ari umuntu ubonetse wese wabikora, ni ubutwari buhanitse.”

Miss Iradukunda Elsa ari mu itsinda rya 14 aho ari kumwe na Miss Poland, Sweden, Seychelles, Venezuela na Montenegro.

Gutora Miss Iradukunda Elsa ni ukujya ku rubuga rwa Miss World ugashaka izina Elsa Iradukunda ubundi ugakanda ahanditse “Vote For Me”.

Wanajya kandi ku rubuga rwa Facebook ushakakisha Page ya “Miss World Rwanda” ugakanda kuri “Like” ndetse ukanajya no kuri porogaramu ya telefone yitwa “MobStar” ukamutora.

14/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(3)
ntagisanimana jeannette
i am intrested to study master in law thank u
alton
Umushonji arota arya ppa
vasco Bavo
Nanjye byo sibanga mubuzima mbanumva nshaka kuzakora muntoki za Miss kbsa nkunda ibikorwabye
Sponsored Content