Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana bitunguranye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana bitunguranye

Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana bitunguranye

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports akaba yaranakiniye ikipe y'igihugu Amavubi Ndikumana Hamadi Katawuti yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize indwara itaramenyekana.

Ku munsi w'ejo hashize kuwa Kabiri nibwo uyu mutoza yari yakoresheje imyitozo nk'ibisanzwe ku kibuga cya Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo. Imyitozo irangiye yatashye nk'ibisanzwe bigaragara ko nta kibazo na kimwe afite.

Inkuru y'incamugongo ko uyu mutoza yitabye Imana yamenyekanye murukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Nyuma y'aho afashwe n'uburwayi mu ijoro ryo kuwa 14 Ugushyingo 2017 akajyanwa mu bitaro bya CHUK ari naho yaguye.

Ndikumana Hamad Katauti yavutse tariki 5 Ukwakira 1978, akaba yari afite umwana w’umuhungu.Uretse kuba yarakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, akanayibera kapiteni  , Katauti yakiniye amakipe atandukanye harimo Rayon Sports, amakipe yo ku mugabane w’u Burayi arimo RSC Anderlecht,KV Turnhout, KV Mechelen, KAA Gent yo mu Bubiligi,APOP Kinyras Peyias FC, Nea Salamina, Anorthosis Famagusta FC, AC Omonia na AEL Limassol yo muri  Cyprus

Katawuti yitabye Imana nyuma y'amezi abiri iyi kipe ibuze umuzamu wayo Mutuyimana Evariste witabye Imana muri Nzeri 2017.

Canisius Kagabo

15/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content