Umukunzi wa Katauti yagaragaje agahinda yatewe n'urupfu rwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umukunzi wa Katauti yagaragaje agahinda yatewe n'urupfu rwe

Umukunzi wa Katauti yagaragaje agahinda yatewe n'urupfu rwe

Jessica Asma umurindikazi wari usigaye akundana na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rwe nyuma y’igihe kitari kinini bakundana.

Ndikumana Hamad Katauti yari umutoza wungirije mu ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Rayon Sport, akaba yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye.

Katauti kuri ubu yari asigaye akundana n’umurundikazi Asma Jessica nyuma yo gutandukana n’umunyatanzaniya Irene Uwoya uzwi nka Oprah, babyaranye umwana umwe w’umuhungu.

Jessica Asma wari umaze igihe gito amenyekanye ko akundana na Katauti yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’umukunzi we, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto y’umukara igaragaza ibihe by’akababaro ayihereza amagambo agira ati “Iruhuku ridashira Ndikumana”.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2017, Asma Jesca usanzwe afite abana babiri avuga ko yabyaranye na Diamond, yizihije isabukuru y’amavuko maze Ndikumana Katauti amwandikira amagambo y’uburyohe no kumwifuriza ibyiza byose mu gihe asigaje ku Isi.

Ibi byaje nyuma y’aho Katauti ashyize amafoto ye n’uyu mugore bari mu bihe byiza, nyuma y’iminsi mike Irene Uwoya wahoze abana na Katauti akoze ubukwe n’undi musore wo muri Tanzaniya.

Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti ntacyo aratangaza ku rupfu rw’uwahoze ari umugabo we.

Tags

15/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(7)
mutoni
numvise ngo uwo mukobwa akina amafilme cg amakinamico ahari Ku maradio muzashakire aho
Shema
Nanjye umukunzi wa Katauti ndamuzi ,si uriya undi baherutse no gukatana cake kuri anif ye ngo cyari ikirori hari n'abantu bo muri rayon rwose.rnAhubwo ngo uwo mutype wipfiriye yari yarivugiye ko atazongera kurongora abastar
Mugabo
iyo nkuru narayumvise nkagirango ni igihuha,none ziduhe neza man.uwo mukobawa ngo bari bafitanye gahunda man.rn kwanza babivugaga Ku nuns I wo gushyingura ngo yari ahari abantu bamubaririza gusa ngo hari umunyamakuru wamufotoye arira cyane yananiwe kuva iruhande rw'umurambo
Ally
Nanjye narabasetse cyaneeeee ubu ntibikiri ibanga umukunzi wa Katauti atuye igikondo bamaranye igihe,kuva nyakwigendera akiba imusanze ,niyo mwabaza bamwe munshuti ze bimusanze baramuzi,yaricecekeye
Ally
Nanjye narabasetse cyaneeeee ubu ntibikiri ibanga umukunzi wa Katauti atuye igikondo bamaranye igihe,kuva nyakwigendera akiba imusanze ,niyo mwabaza bamwe munshuti ze bimusanze baramuzi,yaricecekeye
janeg
Tuzi ko atari umkunzi we kuko Katauti ntiyashatse gushyira umukynzi we w'ukuri muri media,ahubwo abanyamakuru bo mu Rwanda ntimuzi gushaka amakuru. biriya byari game no guprotegea umukunzi we nyawe. uwo Asma se mwigeze mu mubona no Ku itabaro?
theos
abagore bo ntibabura ababarongora,hababaje umwana wa Katauti,na rayon muri rusange.
Sponsored Content