Knowless na Clement bakomeje kwibazwaho kubera kutambara impeta z’isezerano bagiranye (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Knowless na Clement bakomeje kwibazwaho kubera kutambara impeta z’isezerano bagiranye (Amafoto)

Knowless na Clement bakomeje kwibazwaho kubera kutambara impeta z’isezerano bagiranye (Amafoto)

Knowless Butera [Ingabire Jeanne d’Arc] n’umugabo we Ishimwe Clement bamaze igihe kinini batambara impeta bambikanye bakimara gusezerana kubana nk’umugabo n’umugore.

Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore kuwa 07 Kanama 2016 , ubukwe bwabo bubera i Nyamata ndetse imfura yabo bise ‘Ishimwe Butera Or’ igiye kumara hafi umwaka ivutse.

Kuva nyuma y’ubukwe bwabo bagiye bagaragara mu ruhame batambaye impeta nyamara ari cyo kimenyetso kigaragaza ko umuntu yavuye mu mubare w’ingaragu ndetse akaba atari mu bagishakisha abakunzi.

Muri Werurwe 2017, bagaragaye mu gitaramo cy’itsinda ry’abagore ryitwa ‘All In One Gospel Ladies’ batambaye impeta bituma abantu bamwe batangira kubyibazaho. Icyo gihe Knowless yatangaje ko impeta zabo zabaye nini zikanga kubakwira  bagahitamo kuzifasha hasi bagasaba aho bari baziguze kongera kuzisubiramo zikabasha kubakwira.

Yagize ati  "Impeta nibaza ko ari ikimenyetso cy’umubano ariko na none ntabwo biba bivuze ko hari ikibazo gihari [iyo zitambawe], ahubwo hashobora kubaho impamvu runaka ituma mutazambara, wenda zabaye ntoya cyangwa zabaye nini, rero ku ruhande rwacu zabaye nini, tuzisubiza aho zakorewe kugira ngo bazigabanye zibashe kudukwira neza."

Bigaragara ko na n’ubu aba bombi basigaye bagaragara mu ruhame batazambaye kandi hashize amezi arenga umunani bavuze ko bagiye kuzisubirishamo kugira ngo zibakwire.

Mu gitaramo giherutse  kuba cyo kumurika alubumu ya Aline Gahongayire, nabwo aba bombi bagaragaye nta mpeta z’isezerano bambaye  byibazwaho na benshi ndetse bamwe bagira urujijo rw’igikomeje kubitera.

Twashatse kuvugana na Knowless  gusa ku murongo wa telefoni ntibyadukundira kuko atigeze yitaba.

  Knowless na Clement baheruka kwambara impeta umwaka ushize 

   Impeta zabo zigiye  kumara umwaka zisubijwe ku ruganda  gusubirwamo 

Byatangiye kumenyakana ko batacyambara impeta  muri Werurwe 2017, ubwo bitabiraga igitaramo cya 'All in one Gospel Ladies'

Uzagaruke, indirimbo Butera Knowless aheruka gushyira hanze 

Amafoto: Afrifame, IGIHE, Muga Abrah 

15/Nov/ 2017,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(2)
okelo nelly
ark nacyobitway
Samuel Mapenzi
Burya impeta ya mbere ni mumutima ntabazambara se barara rnBarwana kndi bazambaye icyambere ni urukundo
Sponsored Content