Exclusive : Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Exclusive : Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda

Exclusive : Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda

Karekezi Olivier , umutoza mukuru wa Rayon Sports FC ari mu maboko ya polisi y'u Rwanda aho yatumijweho n'ubugenzacyaha ngo yisobanure ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aya makuru y'itabwa muri yombi rya Karekezi Olivier yemejwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda , ACP ,Theos Badege mu kiganiro yagiranye na Eachamps, yemeje ko uyu mutoza wa Rayon Sports ubu ari mu maboko ya polisi.

Ati “ Ni byo koko  Olivier Karekezi ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho ariho yisobanura ku bikorwa bigize icyaha, ahanini byakozwe hakoreshejwe itumanaho n’ikoranabuhanga".

Yongeyeho ko ayo ariyo makuru Polisi ibaye itangaje ,andi ikazayamenyesha abanyarwanda iperereza ry'ibanze rirangiye ku bijyanye n'ibyaha Karekezi Olivier akekwaho. Ikindi n'uko ibi byaha ngo ntawo bihuriye n’urupfu rwa Katauti wari umwungirije muri Rayon Sports

 

15/Nov/ 2017,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content