Katauti yasezeweho bwa nyuma (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Katauti yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Katauti yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017 nibwo habaye umuhango wo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirje w'ikipe ya Rayon Sport witabye Imana mu ijoro ryashize.

Iby'urupfu rwa Katauti byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo, gusa yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 14 Ugushyingo 2017.

Ni inkuru yababaje abantu benshi bakunda umupira w'amaguru mu Rwanda, abakinnyi ba Rayon Sport, n'abo mu muryango we muri rusange.

Imihango yo kumusezeraho yabereye aho yari atuye, mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, bakomereza ku musigiti wo kwa Ghadafi ari naho bavuye bajya kumushyingura mu irimbi rya Nyamirambo.

Ababyeyi ba Katauti baturutse i Burundi baje kumushyingura, Irene Uwoya wahoze ari umugore we byavuzwe ko yaje kumusezeraho bwa nyuma ariko umunyamakuru wacu yavuze ko atigeze amubona.

Umubyeyi wa Katauti yaturutse i Burundi aje kumushyinguraUmukinnyi wa Rayon Sport FC Pierrot uri i bumoso

Umukinnyi wa Rayon Sport Mutsinzi Ange wambaye umupira utukura

Gacinya Denis visi perezida Rayon Sport n'Umugore wa Karekezi Olivier

Umunyamakuru jean Lambert Gatare wambaye amataratara

Gakwaya Olivier wahoze ari Umuvugizi wa Rayon 

Nahimana Shassir na Mugenzi we Bimenyimana Caleb

Umunyezamu Bakame

Umukinnyi wa Rayon Sport Manzi Thierry

Yannick Mukunzi wari umaze igihegito atojwe na Katauti yagaragaje akababaro

Abanye-Mali Diarra na Kone bari mu bateruye umurambo wa Katauti

 

Tags

15/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(7)
jermain mbonitanga
Birababaje cyane nkatwe kubafana ba rayonsport?
T.H
RIP Coach
Vargizzo burundi
que la terre lui sois legere!!!!
sillent killer
RIP our Coach
kevin@breezy
Rest in peace twagukundaga birenze imana ikwakire mubayo.
Nsengiyumva Théodomir
Imana imuhe iruhuko ridashira(R I P)
aimable
rest in peace.
Sponsored Content