Princess Priscillah yavumbuye ubusobanuro bw’ijambo Austin aherutse kuririmba rigateza urujijo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Princess Priscillah yavumbuye ubusobanuro bw’ijambo Austin aherutse kuririmba rigateza urujijo

Princess Priscillah yavumbuye ubusobanuro bw’ijambo Austin aherutse kuririmba  rigateza urujijo

Uncle Austin aherutse gukora indirimbo yitwa ‘Mama Cita’, yahuriyemo n’umusore witwa Victor Rukotana ari gufasha mu muziki muri iyi minsi.

Muri iyi ndirimbo Austin hari aho aririmba ngo ‘mu buzima bwe bwose ashaka kujuju uwo mukobwa aba aririmba. Iri jambo ryateje urujijo abantu benshi bibaza icyo kujuju bivuga gusa uyu mugabo akagenda abica ku ruhande ntatangaze ubusobanuro nyir’izina bwabyo.

Aherutse kwandikirwa n’umwe mu bafana be ashaka kumenya byimbitse ubusobanuro bw’iri jambo,  yaramubwiye ngo ‘ Ndashaka kujuju mu ndirimbo Mama cita bimeze nk’ibiteye amatsiko, ntukomeze kwihererana igisubizo kuko dufite amashyushyu yo kumenya icyo bivuga’.

Austin akimara kwakira ubu butumwa ntiyabwihereranye yahise ajya ku rubuga rwa Instagram yandika ko bivuze kurya ubunyobwa, maze abantu batangira kwandika ibintu bitandukanye bibaza kuri iri jambo.

Muri abo banditse harimo umuhanzikazi Princess Priscillah, Umunyarwandakazi  ukorera umuziki muri Amerika, wagize ati”Bikomeje guteza urujijo, ubwo umukobwa ni ubunyobwa none urashaka kumurya?”

Uncle Austin atazuyaje ahita amubwira ari umunyeshuri mwiza wabashije kumva byihuse ubusobanuro bw’ijambo yaririmbye.

Uncle Austin kugeza ubu afite inzu ikurikirana abahanzi yitwa The Management akaba ari nayo ikurikirana ibikorwa bya Rukotana Victor bakoranye iyi ndirimbo bise ‘Mama Cita’. 

Mama Cita, indirimbo Uncle Austin aherutse kuririmbamo ijambo rigateza urujijo

16/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
manzi
Hhhh ndumva arurujijope
Sponsored Content