Impamba ababyeyi ba Habibah bamuhaye ubwo yari agiye muri Miss Supranational 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Impamba ababyeyi ba Habibah bamuhaye ubwo yari agiye muri Miss Supranational 2017

Impamba ababyeyi ba Habibah bamuhaye ubwo yari agiye muri Miss Supranational 2017

Kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo 2017, Ingabire Habibah yagiye muri Pologne guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2017,  ajya kugenda ababyeyi be bamusabye kuzasigasira indangagaciro z'umuco nyarwanda

Uyu mukobwa yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe saa tatu zirengaho iminota mike, ashagawe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti z’akadasohoka ze.

Ababyeyi be n’abo bari bamuherekeje ndetse mama we ufite ikibazo cy’imvune ntiyatinye kuza n’ubwo yagenderaga mu mbago, ndetse atabasha guhagarara neza cyangwa se gutambuka.

Mbere y’uko uyu  mukobwa ahaguruka yijeje abanyarwanda ko agiye gukora iyo bwabaga kugira ngo azaheshe u Rwanda ishema ndetse anemeza ko hatajemo kidobya ashobora gukora amateka akazana ikamba.

Mu butumwa bw’ababyeyi bavuze basanzwe bamuziho ubwitonzi n’ikinyabupfura, bavuga ko n’ubwo agiye hariya atagomba kwibagirwa ko ari Umunyarwandakazi ubereye igihugu kandi ugomba kugihesha ishema mu buryo bwose.

Mama we yagize  ati”Numvise nishimye nkimara kumva ko Habibah agiye muri iri rushanwa, namubwiye ko azitwara neza akagira urukundo akitwara neza akabana n’abandi neza ndetse akaratira abandi umuco gakondo wo mu Rwanda. Namubwiye ko azagerageza agaharanira umuco n’indagaciro akirinda za kirazira.”

Ise nawe ntiyagiye kure y'ibyo nyina yavuze, yamwifurije gutsinda arangije amusaba  gusigasira umuco nyarwanda.

Yagize ati "Icyo navuga kuri Habibah, ni uko mwifuriza ishya n’ihirwe mu byo agiyemo kandi nkaba nziko azatsinda urugamba, icyo namubwiye ni icyo nari nsanzwe mubwira kwitwara neza nk’uko umuco nyarwanda utwigisha no kuba intangarugero no guharanira intsinzi.”

Habiba nawe yavuze ko azakora ibishoboka byose agahesha ishema umuco nyarwanda, ku byo kwambara bikini bikunze kunengwa cyane, yavuze ko atahita atangaza icyo azabikoraho.

Mu butumwa Habibah yatanze mbere yo kurira indege yavuze ko asaba cyane cyane Abanyarwanda inkunga y’amasengesho, no kuzamushyigikira aho bizaba ngombwa.

Ababyeyi ba Habibah hari icyo bamubwiye mbere yo gufata rutemikirere

 Bakuru ba  Habibah n'umubyeyi wabo

Amafoto: Muga Abrah

17/Nov/ 2017,11 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...