Miss Mutesi Jolly yatanze integuza y'ubukwe bwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Mutesi Jolly yatanze integuza y'ubukwe bwe

Miss Mutesi Jolly yatanze integuza y'ubukwe bwe

Nyampina w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yaciye amarenga ko  yaba agiye gukora ubukwe nyuma yo kuzuza imyaka 21 n’umwe y’amavuko.

Kuwa 15 Ugushyingo 2017 nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yujuje imyaka 21 amaze abonye izuba.

Abantu batandukanye b’inshuti ze bagiye bamwifuriza isabukuru nziza, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Uyu mukobwa ukunda gukoresha imbuga nkoranyambaga nawe yagiye kuri Instagram ashyiraho ifoto ari guseka byimazeyo, maze yandikaho amagambo yishimira ko yujuje imyaka imwemerera kurongorwa, ahita atanga n’integuza.

Yagize ati “ imyaka 21 y’umunezero, ibyishimo, ubunyangamugayo, uburumbuke ubu natangiye gukanda kuri 20 na... gusaza.com mutegure imishanana n’amakoti , ntekereza ko nkwiye gutegura ikintu kinini, mbabwize ukuri habona.”

Mutesi Jolly nubwo yavuze  habona ko ubukwe bwe buri gutegurwa ntaragaragaza umukunzi bazabana akaramata, gusa  mbere yo gutanga ikamba yagaragaye yambaye impeto ku rutoki rwa musumbazose, bisobanura ko afite uwo yihebeye, gusa yarahakanye avuga ko ari umurimbo.

Kugeza ubu Mutesi Jolly niwe Nyampinga w’u Rwanda rukumbi wacyuye igihe, akaba atuye mu Rwanda, kuri ubu ari kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubukungu n’ubucuruzi mu mwaka wa mbere.

17/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Bazimenyera theogene
That't allright girl utekereje nkabantu bakuru kbxa!!
Uwera charity
Hahahahaahahah😂😂😂😂😂😂😂😂awhiiii plz come see this @linda brenda @shema @jessica
Sponsored Content