Anita Pendo yavuze ku buhanuzi Bishop Rugagi yanze kumutangazaho mu ruhame | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Anita Pendo yavuze ku buhanuzi Bishop Rugagi yanze kumutangazaho mu ruhame

Anita Pendo yavuze ku  buhanuzi Bishop Rugagi yanze kumutangazaho mu ruhame

Umushyushyarugamba, umu-DJ akaba n’umunyamakuru Anita Pendo yatangaje ko nta byinshi yamenye ku buhanuzi Bishop Rugagi aherutse kugira ibanga kubera ko impamvu z’akazi ke (Anita).

Muri iki cyumweru turi gusoza nibwo umunyamukuru Anita Pendo yagiye gusengera mu itorero ry’Abacunguwe riyoborwa na Bishop Rugagi Innocent, umunyabitangaza ugezweho muri Kigali.

Ubwo yari ageze mu gihe cyo guhanura, yahagurukije Anita Pendo wari wagiye gusengerayo, maze abari bahateraniye batera hejuru. Bishop Rugagi yibajije ikibaye bavuga ko bamuzi bose ahita areka kumuhanurira bitewe n’icyo yise impamvu z’akazi.

Eachamps yashatse ku menya byinshi kuri ubu buhanuzi bwagizwe ibanga, maze twegera Anita Pendo tumubaza niba yaba yarabashije kongera guhura na Bishop Rugagi biherereye ngo abashe kumubwira icyo Imana yamumutumyeho.

Yagize ati “ oya ntabyo yambwiye. Ubutumwa yari amfitiye yabuvuze mu magambo make, haru ubuzima bw’umuntu utavuga bitewe n’impamvu z’akazi wa mugani we.”

N’ubwo Anita Pendo yagiye gusengera mu itorero rya Bishop Rugagi yavuze ko atavuye mu itorero rye, ahubwo ko bari mu bihe by’amasengesho kandi buri muntu yemerewe guteranira ahantu hose ashatse.

Yagize ati “turi mu bihe by’amasengesho, twebe duterana nimugoroba mu ma saa kumi n’ebyiri. Uwabonye umwanya hari aho bateranye nawe wagenda ugaterana.”

Kuri Noheli ya 2015 nibwo Anita Pendo yabatijwe mu mazi menshi mu itorero ryitwa Jesus is Coming, akaba aherutse kwibaruka umwana yabyaranye n’umukinnyi wa AS Kigali Ndada Alphonse.

 

17/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
MUHIREKEVIN
ANITANDAGUKUNDAUZAVAMUKIRUHUKORYARI
Sponsored Content