Hakuwe ikiriyo cya Katauti , Oprah n’umuhungu babyaranye n’abo bari bahari ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Hakuwe ikiriyo cya Katauti , Oprah n’umuhungu babyaranye n’abo bari bahari ‘Amafoto’

Hakuwe ikiriyo cya Katauti , Oprah n’umuhungu babyaranye n’abo bari bahari ‘Amafoto’

Mu ijoro ryakeye tariki ya 17 ugushyingo 2017, nibwo hakuwe ikiriyo cya nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wapfuye mu buryo butunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu w’iki cyumweru dusoza.

Iby'urupfu rwa Katauti byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo, gusa yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 14 Ugushyingo 2017.

Ni inkuru yababaje abantu benshi bakunda umupira w'amaguru mu Rwanda by’umwihariko abo mu muryango we ,abakinnyi,abayobozi n’abafana Rayon Sports yarabereye umutoza wungirije.

Imihango yo kumusezeraho yabaye ku gicamunsi cyo ku wa  15 Ugushyingo 2017 ,yabereye aho yari atuye, mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, bakomereza ku musigiti wo kwa Ghadafi ari naho bavuye bajya kumushyingura mu irimbi rya Nyamirambo.

Mu idini rya Islam Katauti yasengeragamo , Ikiriyo cy’uwatabarutse kimara iminsi itatu , mu ijoro ryakeye nibwo hakuwe icye , Oprah wahoze ari umugore we nyuma bagatandukana n’umuhungu babyaranye nabo bari mu baje kumwunamira.

Abakunzi b’umupira w’amaguru wo mu Rwanda biganjemo abafite aho bahuriye na Rayon sports , abayobozi bayo ,abakinnyi n’abatoza bari baje kwifatanya n’umuryango wa Katauti.

Muri uyu muhango wo gukura ikiriyo cya Ndikumana Hamad Katauti herekanywe abana batatu yasize n’undi umwe utari uhari.

Gacinya Chance Dennis , umuyobozi wungirije wa Rayon Sports mu ijambo rye ,yihanganishije umuryango wa Katauti avuga ko bafatanyije na Ferwafa na Minispoc bagiye gutegura irushanwa ngarukamwaka rizajya rikinwa mu rwego rwo kumwibuka ndetse amafaranga azajya avamo agahabwa abana yasize.

Irene uwoya wahoze ari umufasha wa Katauti , Nyina , n’umuhungu babyaranye nabo bari baje gukura ikiriyo cya Nyakwigendera ,bageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryakeye bahita berekeza I Nyamirambo ahakuriwe ikiriyo , bari bajenze amarira mu maso ubona ko bashenguwe n’urupfu rwa Katauti.

Nyina wa Oprah wambaye amataratara,Oprah wambaye imyenda y'umukara uri inyumayabo ,Krish Ndikumana umuhungu wa Katauti na Oprah na we wambaye imyenda y'imikara bose bari baje gukura ikiriyo.

Gacinya Chance Dennis ari kuganira n'abo mu muryango wa Katauti

Nyina wa Oprah (ubanza i bumoso) , Oprah wambaye imyenda y'umukara na Krish ndikumana, umuhungu yabyaranye na Katauti baraye bageze i Kigali mu ijoro ryakeye baje kumwunamira

Tags

18/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content