Indirimbo 5 zikunzwe cyane kuri Eachamps muri iki cyumweru dusoza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Indirimbo 5 zikunzwe cyane kuri Eachamps muri iki cyumweru dusoza

Indirimbo 5 zikunzwe cyane kuri Eachamps muri iki cyumweru dusoza

Indirimbo 'Got It' ya Safi Madiba na Meddy niyo iri ku isonga mu ndirimbo zakunzwe cyane muri iki  Cyumweru dusoza hagendewe ku mubare w'abayumviye ku rubuga Eachamps.rw n'abahisemo kuyivanaho.

Tubagezaho urutonde rw'indirimbo za mbere zikunzwe n'uburyo bwo kuzumva byoroshye, bifasha umufana kubona igihangano cy'umuhanzi akunda, bigafasha n'umuhanzi gusakaza igihangano cye mu buryo bworoshye akamenya n'umusaruro wavuyemo.

Ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe habanza iyitwa “Got it” ya Safi Madiba na Meddy, ikurikiwe n'iyitwa 'Thank you' yaririmbwe na  The Ben na Tom Close ,iyitwa 'Wiceceka Remix' yaririmbwe na  Meddy , The Ben, Riderman na King James iri ku mwanya wa gatatu, 'Slowly' ya Meddy iri ku mwanya wa kane naho 'Go mama' ya Active na Mwana Fa ikaza ku mwanya wa gatanu.

1.“Got It” ya Safi Madiba na Meddy

'Got it' , ni indirimbo ya mbere Safi yakoze ku giti cye nyuma yo gusezera muri Urban Boyz , mu kuyiririmba yayifatanyije na Meddy. mu gihe nta n'icyumweru kimwe kirashira isohotse ubu niyo iri ku isonga mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iki cyumweru.

2. “Thank you” ya The Ben na Tom Close

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'indirimbo zakunzwe cyane cyumweru gishize kugeza uyu munsi hari indirimbo  'Thank you' ya The Ben na Tom Close . 

3. 'Wiceceka Remix' ya Meddy , The Ben , Riderman na King James

Ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki cyumweru dusoza Cyumweru , haboneka indirimbo yitwa 'Wiceceka Remix ' ikubiyemo ubutumwa bukangurira abanyarwanda gukoresha poromosiyo ya Airtel Rwanda yitwa 'Wiceceka' ibafasha guhamagara bisanzuye . Ni indirimbo yahuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare Meddy , The Ben , Riderman na King James.

4. “Slowly" ya Meddy

Ku mwanya wa kane ku rutonde rw'indirimbo zishakishwa cyane muri iki Cyumweru dusoza, haboneka indirimbo yitwa 'Slowly' yaririmbwe na Meddy. Iyi ndirimbo imaze igihe kinini isohotse nanubu iracyakunzwe , ni ndirimbo kandi Meddy yasohoye yari amaze igihe kirekire acecetse.

5. “Go Mama" ya Active. 

Ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw'indirimbo zashakishijwe cyane muri iki cyumweru dusoza, haboneka indirimbo yitwa 'Go mama' yaririmbwe n'itsinda Active rifatanyije n'umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania witwa Mwana Fa. 

Tubibutse ko ushobora kubona urutonde rwuzuye rw'indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru usuye urubuga rwa EAchamps Rwanda, aho ubona n'indirimbo zakunzwe cyane mu kwezi turimo, ndetse n'iz'ibihe byose hagendewe ku buryo zasuwe.

18/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
rodrigue
izi ndirimb zirabikora kbsa!!!
Sponsored Content