Muri video y'indirimbo Bruce Melodie yahuriyemo n’abanyamahanga, higanjemo abakobwa bambaye bikini(Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Muri video y'indirimbo Bruce Melodie yahuriyemo n’abanyamahanga, higanjemo abakobwa bambaye bikini(Amafoto)

Muri video y'indirimbo Bruce Melodie yahuriyemo n’abanyamahanga, higanjemo abakobwa bambaye bikini(Amafoto)

Amashusho y’indirimbo Bruce Melodie yahuriyemo n’abahanzi bo muri Kenya yagiye hanze higanjemo abakobwa bambaye amabikini.

Iyi ndirimbo y’urukundo , yayihuriyemo na Ndanah Miqassa na Spizzo bayita Lolo. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Papa Emile ,umunyarwanda usigaye ukorera ibikorwa bya muzika muri Kenya,  naho amashusho yayo atunganywa n’uwitwa Nezzoh Monts.

Aya mashusho yiganjemo abakobwa bambaye imyambaro ya bikini idakunze kuvugwaho rumwe  n’Abanyarwanda.

Bruce Melodie s’iyi ndirimbo yonyine yakoranye n’abanyamahanga kuko hari n’indi yitwa Kipotabo yakoranye n’uwitwa Kebby Boy wo mu gihugu cy’Uburundi yagiye hanze mu minsi mike  ishize. Hashize igihe gito yemereye Eachamps ko afite umushinga w'indirimbo  ari gukorana na Tekno Miles ukomoka muri Nigeria  umaze kwamamara mu muziki ku Isi yose.

Icyo gihe Melodie yagize ati” Umushinga w’indirimbo na Tekno Miles  twarawuganiriye gusa sinagira byinshi ntangaza ubu ,  aza I Kigali twabiganiriyeho ariko  njye sinjya nkunda kuvuga ibintu bitaratungana neza, icyo navuga cyo uyu mushinga urahari kandi nibigenda neza abakunzi banjye bazabona indirimbo yacu.”

 

Lolo, Indirimbo Bruce Melodie yahuriyemo na Ndanah Miquassa na Spizzo

18/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(6)
nikita
it gud songz courage
GAGA
Nzuri melody
Alain
I'm like it
Damas
Mukomerezaho kbs mugumemutere imbere
NGAMIJE
Abanyarwanda musigaye mukaze kbs gusa ko mumaze guta umuco n'indanga gaciro na kirazira
NGAMIJE 3 weeks ago
Ariko mbibarize umuntu atambaye ubusa ntago mwakundwa, gusa reka nivuguruze Akatagaragaye ntikabona ubuguzi. Bakobwa rero nababwiriki mushyiremo imbaraga
intare
wowe ko uri guhisha ariya mabere kandi nyirubwite yashatse ko arebwa?
Sponsored Content