Miss Supranational: Abahatanye na Habibah batangiye kwifotoza bambaye bikini (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Supranational: Abahatanye na Habibah batangiye kwifotoza bambaye bikini (Amafoto)

Miss Supranational: Abahatanye na Habibah batangiye kwifotoza bambaye bikini (Amafoto)

Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Supranational 2017, batangiye kwifotoza mu myambaro yo kogana izwi nka bikini, ibintu bikunze kutavugwaho rumwe n’abanyarwanda batandukanye.

Muri iki cyumweru dusoza nibwo abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational batangiye kugera muri Pologne, harimo n’uhagarariye u Rwanda Ingabire Habibah.

Nk’uko byari biteganyijwe, aba bakobwa bahise berekeze mu gihugu cya Solvakia aho bari mu Mujyi witwa Poprad.

Nk’uko bigaragara mu mafoto ari ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational ku nshuro ya 9, batangiye kwifotoza bambaye utwenda two kogana tuzwi nka bikini. Iyi myenda ikaba idakunze kuvugwaho rumwe dore ko abanyarwanda bavuga ko idahesha agaciro umwari.

Ingabire Habibah ntagaragara mu mafoto y’abakobwa bifotoje bambaye bikini, dore ko batari banatangira kurushanwa, gusa ubwo yaganiraga na Eachamps ntiyahakanye cyangwa ngo yemere niba azambara bikini mu ruhame.

Ikamba rya Miss Supranational 2017 rizambikwa uzasimbura umuhindekazi Srinidhi Shetty kuwa 01 Ukuboza 2017 mu Mujyi wa Krynica – Zdrój muri Pologne.

19/Nov/ 2017,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content