Adrien Niyonshuti yarongoye, umugore we amutwara ku igare (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Adrien Niyonshuti yarongoye, umugore we amutwara ku igare (Amafoto)

Adrien Niyonshuti yarongoye, umugore we amutwara ku igare (Amafoto)

Umukinnyi w’umukino w’amagare Adrien Niyonshuti yakoze ubukwe n’umugore we Umutesi Elyse , mu bukwe bwagaragayemo umwihariko w’igare.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017 muri Paruwasi gatulika ya Kicukiro naho kwiyakira bibera muri Dove Hotel ku Gisozi.

Adrien Niyonshuti wabaye umunyarwanda wa mbere usiganwa ku magare  wagiye gukina ku mugabane w’u Burayi, ibirori bye byiganjemo amagare dore ko ubwo yasohokaga mu kiriziya, abasore bari bambaye imyambaro y’abasiganwa ku magare bari basobekeranyije amapine mu kirere maze abageni banyura munsi. Adrien Niyonshuti kandi yatawaye umugore ku igare ubwo berekezaga aho bari kwiyakirira.

Adrien Niyonshuti amaze imyaka hafi umunani muri Dimension Data yahoze yitwa MTN-Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo.

19/Nov/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Emaus
Adrien concs kbs bigaragarako uha agaciro akaz ukor, byara hungu nakobwa
Sponsored Content
Loading...