Uburyo waha Ingabire Habibah amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2017 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uburyo waha Ingabire Habibah amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2017

Uburyo waha  Ingabire Habibah amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2017

Ingabire Habibah  uguhagarariye  u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2017, arasaba abanyarwanda kumuha amahirwe yo kwegukana ikamba, bamutora.

Uyu mukobwa yahagurutse i Kigali kuwa 17 Ugushyingo 2017, yerekeje mu irushanwa mpuazamahanga ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017.

Ari ku kibuga cy’indege yavuze yiha amahirwe 100% yo kwegukana ikamba gusa yemeza ko n’abanyarwanda bazabimufashamo  bamuhundagazaho amajwi mu buryo bwose bushoboka.

Mu butumwa Habibah yatanze mbere yo kurira indege yavuze ko asaba cyane cyane abanyarwanda inkunga y’amasengesho, no kuzamushyigikira aho bizaba ngombwa.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps kuri icyi cyumweru yatangaje ko kugeza ubu uburyo bwo gutora ari ubwo  gukoresha Application yo muri telefone zigezweho yitwa Vodi.

Yagize ati "Uburyo buhari ubu ni ubwo gukoresha Application ya  Vodi ubundi bwari bwatanzwe mbere bwo gukoresha urubuga rwa interineti rwa Miss Supranational ntago bukiri gukoreshwa."

Ubu kumuhesha amahirwe byatangiye, icyo usabwa ni ukubika  application yaVodi muri telefoni  nk'uko twabivuze haruguru, yaba abakoresha Android cyangwa iPhone ukamuha amahirwe utora buri munsi.

Iyo umaze kuyishyira muri telefoni yawe ureba ibumoso ahanditse live ugakandaho ubundi hakazamo Miss Supranational ugakandaho nabwo, ubundi bakaguha urutonde rw’abakobwa batandukanye bari guhatana ubundi ugaha amahirwe Habiba Ingabire w’umunyarwandakazi.

Kanda kuri izo nyuguti z'ubururu ubike iyi Aplication muri telefoni yawe ku bakoresha Android  no ku  bakoresha iPhone  

 Iyo ugifungura Apllication ukanda aha habanza handitse live

   Iyi niyo paji bahita baguha

       Baguha urutonde rw'abakobwa bari guhatana na Habibah, uhita ukanda aha hari akamenyetso ko + imbere y'izina ry'uwo ushaka guha amahirwe

Habibah amaze iminsi mike i Burayi 

  Habibah na bagenzi be bahuriye muri iri rushanwa rya Miss Supranational 2017

 

19/Nov/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...