Umutoza wa Rayon Sport yavuze ku Caleb na Kone bananiwe kureba mu izamu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umutoza wa Rayon Sport yavuze ku Caleb na Kone bananiwe kureba mu izamu

Umutoza wa Rayon Sport yavuze ku Caleb na Kone bananiwe kureba mu izamu

Umutoza w'Ikipe ya Rayon Sport Lomami Marcel yatangaje ko ba rutahizamu Bimenyima Caleb na Tidiane Kone bafite ikibazo kimwe gituma badatsinda ariko ko bari gukora ibishoboka byose ngo bikemuke

Nyuma y'umukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, akaba ari nawo mukino wafatwaga nk'umukino w'umunsi, ikipe ya Rayon Sports ku kibuga cya Kicukiro yari yakiriye Mukura Victory Sports maze iminota 90 y'umukino irangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi.

Nyuma y'uyu mukino abatoza bombi bagize byinshi batangaza ku makipe yabo ndetse banavuga uko bayabona mu minsi iri imbere.

Ku ruhande rw'umutoza wa Rayon Sports, Lomami Marcel ubu ufite iyo kipe nk'umutoza mukuru by'agateganyo, yatangaje ko ikipe ye ifite ikibazo mu busatirizi ndetse ko ikibazo ba rutahizamu be Tidiane Kone na Bimenyimana Caleb bafite ari kimwe.

Yagize ati "Urebye muri rusange ikibazo Caleb afite nicyo Kone afite, ariko turimo turagenda tubyibandaho no mu myitozo twakoze muri iki cyumweru twibanze imbere y'izamu ariko bizagenda urebye harabura akantu gato kuko urebye nko mu mikino ibiri iherutse n'uw'uyu munsi hari icyahindutse, navuga ko ari ukubishyiraho umutima bibura ubundi ni abakinnyi beza."

Ku ruhande rw'umutoza wa Mukura, Haringingo Francis uzwi nka Mbaya avuga ko ikipe ikina neza ariko bigapfira imbere y'izamu, ibintu avuga ko biterwa n'ubunararibonye buke by'abakinnyi be, akaba yizeye ko bizakemuka kandi akemeza ko akiri mu makipe ahatanira ibikombe.

Yagize ati "Nibyo turakina ariko twagera imbere y'izamu bikanga, mfite abakinnyi bakiri bato badafite ubunararibonye (experience) ariko uko tugenda dukina bizaza. Shampiyona si umuvuduko wa metero ijana, ni marato, ubu turi ku munsi wa 6, haracyari imikino myinshi kandi n’abaturi imbere si amanota menshi baturusha, nizeye ko mu minsi iri mbere ibintu bizaba bimeze neza. "

Bimenyimana Caleb ni umukinnyi Rayon Sport yaguze mu gihugu cy’u Burundi yitezweho gutsinda ibitego nk’ibya Savio wagiye muri AS Kigali gusa mu mikino myinshi amaze gukina amaze gutsinda igitego kimwe, ibintu badashimisha abakunzi ba Rayon Sport.

Uyu munsi wa gatandatu wa shampiyona usize ikipe ya APR FC ikomeje kuyobora shampiyona n'amanota 12, ni mu gihe Mukura iri mu mwanya wa 6 n'amanota 9, Rayon Sports ikaba iya 8 n'amanota 8.

Canisius Kagabo

20/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content