Muchoma yahishuye ishusho y’ubuzima bwa bamwe mu bahanzi nyarwanda baba muri Amerika bakabeshya ko biga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Muchoma yahishuye ishusho y’ubuzima bwa bamwe mu bahanzi nyarwanda baba muri Amerika bakabeshya ko biga

Muchoma yahishuye ishusho y’ubuzima bwa bamwe mu bahanzi nyarwanda baba muri Amerika bakabeshya ko biga

Umuhanzi w’umunyarwanda witwa Muchoma[Didier Nizeyima] utajya uterwa  ipfunwe no kuba akora akazi gaciritse muri leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko abahanzi benshi bo mu Rwanda baba muri kiriya gihugu bajya babeshya ngo bariga kandi bakorayo akazi gaciriritse.

Muchoma w'imyaka 28 kuri ubu uri mu Rwanda, nyuma y’imyaka 17 ahavuye. Uyu musore ukomoka mu ntara y'u Burengerazuba yanyuze mu buzima busharira aho yabanje kuba  mayibobo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda na Kenya yavuyemo ajya muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, yatangaje ko aba muri Amerika akora akazi gaciriritse ndetse yizirika umukanda akaruhuka amasaha make dore ko  akora amanywa n’ijoro.

Yatangaje ko n’abandi bahanzi bo mu Rwanda babeshya ngo bariga kandi babayeho ku bugenge ndetse benshi bakaba bakora akazi gaciriritse n’ubwo ku mbuga nkoranyambaga batajya babyerekana ahubwo berekana ubuzima bw’umunezero usendereye gusa.

yagize ati "Njyewe muri Amerika nkora akazi ko gutwara ibintu bitandukanye ku manywa n’aho nijoro nabwo nkajya gukora akandi k’izamu, abahanzi benshi bavuye mu Rwanda bajya babeshya ngo bariga gusa siko biri kuko hafi ya bose tujya duhura, sinabavuga kuko banyirenza gusa bakorayo akazi gaciriritse kuko hariya ntiwabayo ntacyo ukora.”

Uyu muhanzi aherutse gukora indirimbo yahuriyemo na Aime Bluestone ndetse na Danny na None yitwa My Love.

Mu Rwanda, yahazanwe na gahunda z’umuziki, gusura umuryango afite mu Karere ka Rubavu no gukora ibikorwa byo gufasha abana baba ku muhanda.


  Muchoma ntaterwa ipfunnwe no kwerekana ko muri Amerika akorayo akazi gaciriritse

My Love, indirimbo Muchoma aheruka guhuriramo na Danny na  None na Aime Bluestone

20/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(15)
wizzo khaled
ntubundii mn #muchoma uracyarii nka marine ntahooo urageraa ndgsq ntanubwooo uzaka ugifite rap nkiriyaa mn
catty
vyose nukubaho wang
Jonas @yahoo.com
Ahhhh mucoma urasetsa rwose abanyamakuru ubawabaragiye ibyowirirwa ubesha ngowarimayibobo ngo za Uganda Kenya sigaho kubesha ntabwo uzateza imbere kuberico kinyoma case wavuye murikongo ujakuba impunzi muri Kenya UNHCR igusabira ubuhungira USA ibyububesha aba nyarwanda sigaho ntazagutahanze abantu bose bakamenya ikinyomacawe
Jojo@yahoo.com
Ariko mucoma wifatiye aba nyarwanda icambere nturumunyarwanda urumukongomani wirucuru wariwarahungiye muri Kenya umaze imyaka itanu America ibesheriki ngumazeyo 17? Reka kwifatira aba nyarwanda njewe twarabanye kayole niryozina ryawe ryavuye murumogi wamwaga bakwita mucoma
confiance 3 weeks ago
Ntibakadutuburire
eeh?
nabyo ubwabyo n'ishuri.
uzarama
brazw ko bakora job ziciririts mn
uzarama
brazw ko bakora job ziciririts mn
John
Hhhhhh Yewe murwanda baba Abami ndetse nabakobwa bakabaririra utazi ukuntu no kurya bibagora iyo babonye ikiraka cya airtel iyo murwanda barishima barangiza NGO bariga usibye umwe twigana bita alpha Abandi boza amasahane Muri restaurant
Byumvuhore
Gukora ni ngobwa abanyarwanda tugoba gukura bamaboko mumifuka .
Junior
uyu mutipe ni uwambere kbs
More Comments
Sponsored Content