Bakame yatangaje ko akeneye ikiruhuko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Bakame yatangaje ko akeneye ikiruhuko

Bakame yatangaje ko akeneye ikiruhuko

Umuzamu w’Ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ndayishimiye Eric ( Bakame) ufite ikibazo cy’imvune y’urutugu amaranye iminsi avuga ko ataragera ku rwego rwo kuba yabagwa ahubwo ngo abaganga bamubwiye ko akeneye ikiruhuko.

Iki kibazo cy’uyu mugabo cyatangiye kugaragara tariki ya 12 Ugushyingo 2017 ubwo u Rwanda rwakinaga na Ethiopia umukino wa kamarampaka wo gushaka itike y’igikombe cya CHAN, yaje guterwa umupira awukuramo ariko nyuma yaho gato ahita aryama hasi abantu bakeka ko ari ugutinza umukino, gusa nyuma y’umukino yatangaje ko yatonekaye.

Yagize ati “Nibyo koko nkimara gukuramo umupira wa mbere natonetse urutugu nari maze iminsi ndwaye ku buryo ntanarukoreshaga cyane kuko tugiye no mu kiruhuko banteye ikinya ariko abaganga barahari bambwiye ko bagomba kunkurikirana ibintu bikagenda neza.”

Ikibazo nk’iki Bakame yongeye kukigaragaza kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2017 ubwo ikipe ya Rayon Sport yakinaga umukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona na Mukura VS aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Mu kiganiro na Eachamps, Bakame yavuze ko agifite icyo kibazo ariko akaba atiteguye kubagwa  ahubwo ko  abaganga bamubwiye ko akenye ikiruhuko.

Yagize ati "Nibyo ni mvune mfite ku rutugu isa nigeraho ikoroha ariko ikintu kinsaba kurambura ukuboko cyane ndatonekara , ariko byanze bikunze mu minsi iza nzakurikiranwa n’abaganga nk’uko nari navuganye n’umuganga w’ikipe y’igihugu. Nkurikije uko muganga yambwiye ntago biragera ku rwego rwo kubagwa ahubwo ngo gufata ikiruhuko nkanywa imiti byatuma ibintu byagenda neza.”

Uyu muzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Rayon Sports ntiyemeza igihe azafatira ikiruhuko. Ibi bibaye mu gihe ikipe y’igihugu amavubi yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Kenya mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2017 n’imikino ya CHAN izaba mu ntangiriro z’umwaka utaha  wa 2018 muri Maroc.

Canisius Kagabo

20/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
ok
byaba byiza afashe ikiruhuko
Tonto Marchal
Ntakundi Byagenda Gusa Rayon Sport Ndetse Na Equipe Y'igihugu Turaba Duhombye Xana.
mutuyimana blandine
nibyo kuruhuka arikose turaba dusigayehe?
Tonto Marchal 3 weeks ago
Blandi Ni Ukwihangana Ntakundi.
Sponsored Content