Shaffy agiye guca agahigo muri sinema nyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Shaffy agiye guca agahigo muri sinema nyarwanda

Shaffy agiye guca agahigo muri sinema nyarwanda

Umukinnyi,umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy afatanyije na kompanyi yitwa Young Dreamers baratangaza ko bagiye gukora filime iri rurimi rw'icyongereza bakaba bayitezeho kuzabamugeza ku rwego mpuzamahanga.

Sinema yo mu Rwanda iracyari kwiyubaka nk’uko benshi mu bayikora babyemeza dore ko filime hafi ya zose zikinwa mu Kinyarwanda, ibintu bituma abanyamahanga batabasha kuzigura.

Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy kuri ubu afite filime nshya yise Money Talks aho aba agaragaza uburyo hari abakobwa batagira urukundo nyarwo ahubwo bakurikira amafaranga ku bagabo.

Rukundo Arnold avuga ko iyi filime ifite agashya kuko ari yo filime ya mbere mu Rwanda, izaba ikinywe n’abanyarwanda kandi iri mu rurimi rw’icyongereza gusa.

Yagize ati “ harimo abakinnyi bashya bazakina, nk’umukobwa uzakina yitwa Claire n’undi witwa Betty bakoresha ururimi rw’icyongereza na njye , ni ukuvuga ngo nk’uko filime izaba Money Talks mu rurimi rw’icyongereza, izaba ikinywe mu rurimi rw’icyongereza.”

Yongeyeho ko iyi filime izaba iryoheye ijisho kuko izakinwa n’abakinnyi b’abahanga ndetse bakaba bafite abatekinisiye muri sinema babigize umwuga n’ibyuma bigezweho.

Yagize ati “ tuzakina biryoheye amaso kuko twakoze imyitozo ihagije, ikindi dufite amatsinda ry’abatekinisiye rimwe ryo mu Rwanda n’irindi ryo muri Uganda, tuzaba dufite ibikoresho bitandukanye hari n’ibizava muri Bwongereza bizagera inaha kuri 19 Ukuboza 2017.”

Rukundo Arnold avuga ko iyi filime  ayitezeho kuzamufasha kurenga imbibi z’u Rwanda akigarurira n’isoko mpuzamahanga.

Yagize ati “nakoraga filime z’ikinyarwanda ariko ubu ninjiye mu ruhando mpuzamahanga kugira ngo zigere kure muri rusange, uwo ni wo mwihariko navuga.”

Kuba iyi filime izaba iri mu rurimi rw’icyongereza, Shaffy amara impungenge abatakizi ko hasi bazandikaho amagambo y’ikinyarwanda.

Iyi filime izatarwara akayabo k’amafaranga agera kuri miliyoni 15, ikazakinirwa mu Karere ka Rubavu, mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Huye.

Gufata amashusho bizatangira kuwa 23  Ukuboza 2015, birangire kuwa 25 Mutarama 2018, hakurikireho gutunganya amashusho bizarangire nabyo nyuma y’ukwezi.

Iyi filime yiswe Money talks izagurishwa mu Rwanda no mu Bwongereza dore ko kompanyi bari gukorana ariho ikorera.

Mu zindi filime Rukundo Arnold yakoze harimo nka Ntaheza h'Isi, Rucumbeka, Nkubito ya Nyamunsi, Inzigo , Sofia, Ntibikwiye, Amarira y'Urukundo n’izindi.

20/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Gwira Emile
Shaffy courage kbs nubundi tukuziho ubuhanga n'ubushobozi, iyo ukaze uba ukaze niyo ugenda ibikorwa birivugira.
Nadia lily
courage brother uzabikora pe
Thierry
Congz @shaffy keep it up
Ronald
Congratulations brother shaffy for the new innovation.
Harindimana Alphonse
Shaffy, uri umusaza cyaneeee rnrnNdakwemera kuva UR_Huye campus in Biochemistry rnrnStep forward Dear Bro......... rnrnrnWe are eagerly waiting that brand name filmrnrnThkz
Djafar Etienne
courage muvandimwe Shaffy byose birashoboka icyambere ni ubushake no kwiyumvamo ubushobozi!! big up tukuri inyuma
Yambabariye Celestin
Imana imushyigikire azabigereho kdi biva mugusenga
Sponsored Content