Bakame yatunguwe no kumva amakuru avuga ko nawe afunzwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Bakame yatunguwe no kumva amakuru avuga ko nawe afunzwe

Bakame yatunguwe no kumva amakuru avuga ko nawe afunzwe

Umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports ,Ndayishimiye Eric Bakame aranyomoza amakuru yabyutse avugwa ko nawe yaba yamaze kugera mu maboko ya polisi ndetse yemeza ko igihe cyose yakenererwa yakwitaba kuko ahari ntaho yagiye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyekanye inkuru y’uko abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Eric Rutanga na Yannick Mukunzi batawe muri yombi na polisi y’u Rwanda ishami ry’ubugenzacyaha ku byaha bakurikiranyweho bitaratangazwa.

Mu masaha ya saa sita nibwo haje indi nkuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko n’umuzamu w’iyi kipe yaba yamaze gutabwa muri yombi.

Mu gushaka kumenya iby’iyi nkuru ku murongo wa telefoni Eachamps, yavuganye n’uyu muzamu wa Rayon Sports maze yemeza ko atari mu maboko ya ko ahubwo arimo kwerekeza mu myitozo.

Ati”Nanjye ibyo bintu ndimo kubyumva, maze kwakira telefoni nk’1000 zibimbazaho, oyaa ntago ndi mu maboko ya polisi ubu ndi mu nzira ndimo ndajya mu myitozo.”

Bakame yongeyeho ko ahari kandi nta cyaha yumva yishinja ku buryo igihe cyose Polisi yamukenera yakwitaba ntakibazo .

 

Canisius Kagabo

20/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Iradukunda
Iyi kipe yaragambaniwe kandi biri serieux ahubwo binashobotse yakwitondera abitwa ngo ni abayobozi bayo kuko sinumva ukuntu Paul Muvunyi yavuga ngo arihanganisha ikindi ngo abakunzi ba rayon ntibivange kandi ikipe iri kugambanirwa bikomeye ahubwo bishoboka ko nawe yaba abifitemo uruhare rukomeye cyane abafana ba Rayon ahubwo cunga sana
Marchal
Mana Yanjye Ubu Koko Tuvuge C Ko Bari Kuzira Iki?
Sponsored Content