CHAN2018: Umutoza w’Amavubi yagize icyo avuga ku itsinda u Rwanda rwisanzemo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CHAN2018: Umutoza w’Amavubi yagize icyo avuga ku itsinda u Rwanda rwisanzemo

CHAN2018: Umutoza w’Amavubi yagize icyo avuga ku itsinda u Rwanda rwisanzemo

Umutoza w’ikipe y’iguhugu Amavubi, Antoine Hey, nyuma yo kubona itsinda u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya CHAN kizabera muri Maroc yatangaje ko iri itsinda barimo ridateye ubwoba, ko icyari gikomeye ari ukubona itike bakaba barabikoze.

U Rwanda muri tombola y’amatsinda ya CHAN rwisanze mu itsnda rya 3 aho ruri kumwe na Libya, Nigeria na Equatorial Guinea.

Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter, Antoine Hey yatangaje ko mavubi yiteguye guhangana muri iki gikombe

Yagize ati "Ntago tubabajwe n’itsinda twisanzemo, icyo twashakaga ni ukubona itike kandi twarayibonye, Amavubi ariteguye guhatana muri CHAN."

U rwanda rwabonye itike ya CHAN izabera muri Maroc guhera muri Mutarama kugera muri gashyantare 2018, nyuma yo gusezerera Ethiopia mu mukino wa kamarampaka ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

20/Nov/ 2017,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
MANIRAKIZA ERIC
NIBYIZAKO Amavubi IMANA IYIBUTSE UBUTUGIYE KONGERA KWISHIMA ABANYARWANDA BOSE
Sponsored Content