Yannick Mukunzi na Eric Rutanga barekuwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Yannick Mukunzi na Eric Rutanga barekuwe

Yannick Mukunzi na Eric Rutanga barekuwe

Abakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sport ari bo Eric Rutanga na Yannick Mukunzi bari mu maboko ya polisi bamaze kurekurwa.

Amakuru y’ugufungwa kw’aba bakinnyi yamekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, aho byavugwaga ko bari mu maboko y’ubugenzacyaha , aho bafashaga ubugenzacyaha mu iperereza ku byaha byakozwe n'umutoza Karekezi Olivier hifashishijwe ikoranabuhanga.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nta byaha aba basore bari bakurikiranyweho, kandi ko batashye. Byari byavuzwe ko n'umunyezamu wa Rayon Sport afunzwe ariko yaje gutangariza Eachamps ko ari ibihuha. 

Karekezi Olivier yafashwe na Polisi y'u Rwanda kuwa 15 Ugushyingo 2017, ku munsi hashyinguweho Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sport.

Itangazo Polisi y'u Rwanda yashyize ahagaragara

 

20/Nov/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
MANIRAKIZA ERIC
RAYON SPORT IRIMUBIBAZO KBS UYIKUNDA AYISENGEREPE
Sponsored Content